Gen (Rtd) Kabarebe yavuye imuzi uko Tshisekedi yifuje guhanagura u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gen (Rtd) Kabarebe avuye imuzi ipfundo ry’ibibazo bya Congo

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye nyuma y’iyicwa rya Patrice Lumumba, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Zaire.

Yabisobanuriye abagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2025.

Minisitiri Kabarebe yasobanuye ko ibibazo bya DRC byakomotse ku rupfu rwa Patrice Lumumba, ubuyobozi bwa Congo kuva kuri Mobutu Seseko, no kwakira ingabo za EX-FAR n’Interahamwe zahungiyeyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Mobutu bwafashe umwanzuro wo kubatuza hafi y’umupaka w’u Rwanda, mu gihe abahungiye muri Tanzania bambuwe intwaro bakajyanwa kure y’imipaka.

Ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wagize ntibindeba aho kugira ngo uharanire ko abakoze Jenoside bamburwa intwaro.

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko U Rwanda rwinjiye mu ntambara ya Congo mu 1996 kugira ngo rucyure impunzi zari zatangiye kugaba ibitero.

Yavuze ko intambara ya Congo ya kabiri itari itandukaniye n’iya mbere, uretse ko Laurent-Désiré Kabila, wari wafashijwe n’u Rwanda kugera ku butegetsi, yatangiye kurugaragariza ubugambanyi.

Yagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wiganjemo abakoze Jenoside, kuva kuri ALIR 1 na ALIR 2, wakomeje kwiyubaka, kandi Ingabo za Congo na MONUSCO babigizemo uruhare.

Ati: “MONUSCO yafashaga FDLR bagacuruzanya amakara, bagashyiraho amabariyeri n’ibindi.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati: “Umuryango mpuzamahanga ukwiye kubiryozwa, kuko itsinda ry’impuguke ryawo ryakomeje kuvuga ko MONUSCO ifasha FARDC, kandi FARDC ifatanyije na FDLR. Iyo bavuga ngo baratanga ibihano, ahubwo ni bo bakwiye gufatirwa ibihano.”

Perezida Tshisekedi yagambiriye gutera u Rwanda

Gen (Rtd) yavuze ko muri 2018, Joseph Kabila wari Perezida wa Congo icyo gihe yafashe Felix Tshisekedi bagirana amasezerano amuha ubutegetsi.

Yasobanuye ko Tshisekedi ageze ku butegetsi, yakomeje imyifatire idasanzwe, aho ingabo z’igihugu cye zakomeje kurasa ku Rwanda ndetse zikanashyigikira ibitero by’umutwe wa FDLR ku Rwanda, kugeza mu 2021, aho yateguye intambara yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Tshisekedi ashyiraho ibihe bidasanzwe mu 2021 i Goma, yari arimo gutegura intambara. Yazanye imitwe yitwaje intwaro yose agirana na yo amasezerano, ariko M23 ayigizayo.”

Yatanze urugero ko nk’igihe haburaga icyumweru ngo habe inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza (CHOGM) yabereye mu Rwanda muri Kamena 2022, Abajenerali ba Congo bashutse Tshisekedi ngo biteguye gutera u Rwanda bakarufata mbere y’uko iyo nama iba, kandi nawe arabyemera.

Tshisekedi yerekeje imbunda mu Rwanda

Kabarebe yabwiye abagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ko ubwo M23 yateraga Congo, intambara yatangiriye i Bunagana ku mupaka wa Uganda na Congo. Perezida Tshisekedi yarebesheje imbunda mu Rwanda, arasa u Rwanda.

Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo Congo yakomezaga kurasa u Rwanda, ari bwo u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kwirinda.

Avuga ko Congo yafashe intambara ya M23 iyihindura iy’u Rwanda, na Perezida Macron w’Ubufaransa ubwe asaba Perezida Kagame ko abasabira M23 isubire inyuma.

Ati: “Ayo yari amayeri yo kugira ngo berekane ko u Rwanda ari rwo rutera inkunga M23. Icyo gihe, M23 yasubiye inyuma, ariko barakomeza barayirasa.”

Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bikomeje gufata indi ntera, mu gihe ubutegetsi bw’icyo gihugu bwahisemo kubyishyira ku Rwanda.

Amahanga yasabye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose irimo M23, ariko ayima amatwi.

Mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye tariki ya 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania, bagaragaje ko ibiganiro bya politiki ari byo byagarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Mu nama mpuzamahanga ya politiki n’umutekano yabereye i Munich mu Budage ku wa 14 Gashyantare 2025, Tshisekedi yavuze ko ubutegetsi bwe budashobora kuganira na M23.

Tshisekedi avuga ibi mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjiye mu Mujyi wa Bukavu batarwanye, kuko ingabo za Leta n’iz’Abarundi bakorana na Wazalendo babangiye amaguru ingata.

Gen (Rtd) James Kabarebe aganira n’abagize imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *