Igikombe cy’Amahoro: Police na Amagaju zateye indi ntambwe

Mu mikino ibanza ya ¼ y’Igikombe cy’Amahoro, Amagaju FC na Police FC zabonye intsinzi iziganisha ku kugera muri ½ cy’iri rushanwa.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hatangiye imikino ya ¼ y’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Kuri Kigali Pelé Stadium, habereye imikino ibiri yabimburiwe n’uwahuje Police FC na AS Kigali Saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano ibifashijwemo na Bigirimana Abedi ku munota wa 19 na Ani Elijah ku munota wa 71, yatsinze ibitego 2-1 iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yari yatsindiwe na Emmanuel Okwi ku munota wa cyenda.

Mu Karere ka Huye ho, hakinaga abaturanyi bombi bakirira imikino ya bo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Amagaju FC yari yakiriye Mukura VS, yayitsinze ibitego 2-0. Izi ntsinzi z’aya makipe yombi, zirasobanura ko yatangiye neza ndetse ari mu murongo mwiza ugana muri ½.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ni uhuza Rayon Sports na Gorilla FC kuri KPS.

Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro
Ibyishimo Okwi yari yatanze ntibyatinze
Ani Elijah ni we wahesheje Police FC intsinzi
Ishimwe Christian ku mupira
Byiringiro Lague ni umwe mu bafasha Police FC kuva yayigeramo
AS Kigali yagize umunsi mubi

UMUSEKE.RW