Rutahizamu wa Yanga Princess n’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru (She-Amavubi), Mukandayisenga Jeanine ‘Ka-Boy’, ntari ku rutonde rw’abakinnyi bazifashishwa ku mikino ibiri ya Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore 2025 kizabera muri Maroc.
Kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium, ni bwo habereye imyitozo ya nyuma y’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru ‘She-Amavubi’, itegura umukino ubanza ifitanye na Misiri ejo Saa cyenda z’amanywa kuri iyi Stade.
Umwe mu bari bahanzwe amaso w’Amavubi y’Abagore, Mukandayisenga Jeanine ‘Ka-Boy’, nta bwo yagaragaye muri iyi myitozo. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko yagize uburwayi bwatunguranye ariko kandi bihurirana n’uko atari ahagaze neza mu myitozo yari amaze iminsi akora.
Ibi birasobanura ko uyu rutahizamu atazifashishwa kuri iyi mikino ibiri u Rwanda rufitanye na Misiri. Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinirwa mu Misiri ku wa 25 Gashyantare 2025.
UMUSEKE.RW