Ka-Boy yashyize ukuri hanze ku byamuvuzweho

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru y’Abagore (She-Amavubi), na Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yanyomoje abavuga ko yarwaye ibicurane.

Mu minsi ishize ubwo hategurwaga imikino ibiri ya Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cy’Umupira w’Amaguru, umwe mu bakinnyi b’Amavubi y’Abagore, Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yavanwe mu mwiherero ikubagahu.

Ubwo yakurwaga muri uyu mwiherero, hatanzwe impamvu z’uko yarwaye ibicurane bikaba impamvu yo kudakina iyi mikino.

Uretse kandi indwara y’ibicurane uyu mukinnyi yitiriwe, nyuma hanavuzwe amakuru y’uko yaba yarapimwe ngo hamenyekane niba yaba afite imisemburo myinshi ya gihugu.

Aganira na B&B Kigali FM, uyu rutahizamu yakuyeho urujijo rw’ibi byose byamuvuzweho.

Yahakanye ko nta muganga wigeze amupima ndetse avuga ko ubwo yasezererwaga muri uyu mwiherero, atari arwaye indwara iyo ari yo yose nk’uko byavuzwe.

Jeanine kandi, yavuze ko atazi impamvu n’imwe yatumye asezererwa muri uyu mwiherero, cyane ko mu bakina ku mwanya umwe nawe, nta n’umwe ufite imibare myiza nk’iye kugeza ubu mu Rwanda.

Uyu rutahizamu wamenyekaniye mu Inyemera WFC y’i Gicumbi, ubu ari gukina muri Yanga Princess yo muri Tanzania yagiyemo avuye muri Rayon Sports WFC.

Ka-Boy yahakanye ko hari ibicurane yarwaye bikamukura mu mwiherero w’Amavubi y’Abagore
Ni umwe mu beza ba Yanga Princess yo muri Tanzania

UMUSEKE.RW

- Advertisement -