Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ndetse na rutahizamu w’iyi kipe, Sugira Ernest, bakomeje gucungana ku jisho nyuma y’uko umukinnyi yishyuza abandi bakamushinja guta akazi.
Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2024-25 utangira, Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi bashya bagombaga kuyifasha mu marushanwa atandukanye.
Mu bo yasinyishije, harimo Sugira Ernest wari umaze igihe adafite ikipe. Uyu rutahizamu, yasinyiye Urucaca amasezerano y’umwaka umwe ariko ntiyayikinira kubera ibihano FIFA yafatiye iyi kipe.
Nyuma yo kumenya ko nta byangombwa bitangwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, azahabwa kubera ibi bihano byafatiwe ikipe, Sugira kimwe n’abandi barimo Amiss Cédric, bahagaritse imyitozo.
Ubwo abandi bahembwaga, uyu rutahizamu nta n’igiceri we yigeze ahabwa nyamara afite amasezerano y’akazi.
Nyuma yo kudahabwa umushahara kandi abandi bahembwa, tariki ya 14 Gashyantare 2025, Sugira yahisemo kwandikira Kiyovu Sports ayisaba gusesa amasezerano ndetse ibaruwa ishyirwaho umukono na noteri.
Iyi baruwa yayijyanye mu Biro by’ikipe ndetse bashyiraho umukono ko bayakiriye.
Bidacyeye kabiri, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise busubiza uyu mukinnyi ko bushingiye ku masezerano bagiranye, ahubwo bumushinja guta akazi ariko bumutumira mu Nama igomba kumuhuza n’ubuyobozi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko umukinnyi yasabye ikipe amafaranga angana na miliyoni 1 Frw ngo batandukane neza nta manza zibayemo, ariko abandi bicira ibiti mu matwi.
- Advertisement -
Andi makuru akavuga ko banze ko asesa amasezerano kuko bakeka ko Sugira yazahita ayijyana mu nkiko za FIFA ayishinja kunyuranya n’amasezerano bagiranye.
Abakinnyi iyi kipe yari yasinyishije ariko ntibabashe kuyikinira, yasabye gushaka amakipe bakinira hanyuma na yo iborohereza mu kubarekura.
UMUSEKE.RW