Umuryango wa Siddick ukorera B&B wibarutse ubuheta

Nyuma yo kwibaruka imfura ya bo imaze kuzuza imyaka itanu, Umuryango w’umunyamakuru wa B&B Kigali FM mu gice cy’imikino, Nsengiyumva Siddick, wibarutse umwana wa kabiri.

Uyu mwana w’umukobwa wiswe Ineza Nsengiyumva Malika, yibarutswe mu mpera z’icyumweru gishize ku Bitaro Bikuru byo kwa Nyiriankwaya.

Ineza yaje asanga ubuheta bw’uyu muryango ugize na Siddick na Uwera Denise, Imena Kirenga Aayan ufite imyaka itanu.

Nsengiyumva ni izina rinini mu mwuga w’itangazamakuru. Yahereye aka kazi kuri Voice Of Africa, akomereza kuri RadioTV10 ubu ari kuri B&B Kigali FM.

Umuryango wungutse undi mwana
Siddick n’imfura ye, Imena Kirenga Aayan

UMUSEKE.RW