IKigo cy’Igihugu cyita ku Buzima,RBC, cyasabye Abanyarwanda kurushaho kwita ku isuku yo mu kanwa kuko iyo bidakozwe neza bishobora gutera izindi ndwara zitandura.
Tariki ya 20 Werurwe, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’indwara zo mu kanwa, kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti “Mu kanwa hazima, Isema ryange”.
RBC ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara zitandura bwo mu mwaka wa 2024, bwagaragaje ko 33.1% by’Abanyarwanda badasukura buri munsi amenyo yabo . Abanyarwanda batuye mu cyaro ni 38% naho abo mu Mujyi ni 11.2%.
RBC ivuga kandi ko 57,1% by’Abanyarwanda batisuzumisha nibura inshuro imwe ku muganga w’amenyo nkuko byagakwiye gukorwa.
Imibare igaragaza ko abatuye ibice by’icyaro batisuzumisha nibura iyo nshuro imwe ari 57.4% ugereranyije nabo mu mujyi bangana na 55.7%.
Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura harimo n’izo ubuzima bwo mu kanwa, Irene Bagahirwa, avuga ko uburwayi bwo mu kanwa buza mu bwivuzwa cyane bityo Abanyarwanda bakwiye kwita ku isuku yo mu kanwa.
Yagize ati “Uburwayi bwo mu kanwa , buri mu burwayi 20 bwa mbere buza kwivuzwa mu Bitaro. Twajya ku mwihariko wabwo, buza ku mwanya wa Gatanu . Ni ikibazo gikenewe kwitabwaho. Niba uburwayi 20 bwa mbere, ubwo mu kanwa buza ku mwanya wa gatanu, ni uko ari ikibazo gikenewe kwitabwaho.”
Yakomeje ati “Iyo umuntu yivuje yamaze kurengerana, igihugu kimushyiraho ubushobozi bwinshi kurusha uko yarigufashwa uburwayi butaraba bwinshi kandi n’umuryango uba wahatakarije imbaraga nyinshi cyane.Dukangurira abantu kugira isuku yo mu kanwa kuko niho ruzingiye.Iyo wagize isuku yo mu kanwa uba wirinze.”
RBC ivuga ko indwara zo mu kanwa zifitanye isano n’izindi ndwara zitandura. Iki kigo kigira inama kandi abantu gukoresha uburoso n’umuti w’amenyo mu gusukura amenyo .
- Advertisement -
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa n’amenyo,Dr Bizimana Achille, agaragaza ko hari isano y’indwara zo mu kanwa n’izindi zitandura bityo abantu bakwiye kwitwararika.
Ati “ Hari isano hagati y’indwara zitandura n’ubuzima bwo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara nyinshi zitandura zishobora no gukomoka mu ndwara zo mu kanwa. Urugero nk’indwara zo gucukuka kw’amenyo zishobora gutera indwara z’umutima kubera ko twa dukoko dutera indwara, dushobora kugenda mu maraso, tukajya mu mutima mo imbere, bikaba byatera indwara z’umutima.Bishobora no kugirana isano n’indwara ya diyabete.”
Dr Bizimana agaragaza ko izi ndwara zishobora kwirindwa, abantu bagirira isuku amenyo no kwirinda ibintu bifite isukari nyinshi.
Ati “ Indwara zo mu kanwa ni indwara zishobora kwirindwa. Ikingenzi ni ukugira isuku mu kanwa. Koza amenyo neza nibura inshuro ebyiri ku munsi, ukoresheje uburoso n’umuti wabugenewe.”
Akomeza agira ati “ Ikindi ni uko tugomba kwirinda ibintu bifite isukari nyinshi . Abantu bakajya bivuza , bareba abaganga b’indwara z’amenyo no mu kanwa, bakagendera igihe . Nibura kabiri ku mwaka kugira ngo hari ibibazo bihari kugira ngo bavurwe kandi bagirwe inama hakiri kare.”
Kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe w’indwara zo mu kanwa, hasuzumwe kandi havurwa abantu indwara zo mu kanwa. Hatanzwe ibikoresho by’isuku yo mu kanwa kandi bigishwa uburyo bwita bwo kwita ku isuku yo mu kanwa.
UMUSEKE.RW