Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yashyize abasifuzi batanu mpuzamahanga b’Abanyarwanda ku rutonde rw’abazasifura Igikombe cya Afurika cy’Ingimbi zitarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc uyu mwaka.
Abo Banyarwanda bagiriwe icyizere na CAF, barimo Rulisa Patience usifura hagati, Twagirumukiza Abdoulkarim uzaba ari mu bazifashishwa ku Ikoranabuhanga ryanganira abasifurizi (Video Assistant Referee), Umutoni Aline uzaba ari hagati mu kibuga, Umutesi Alice na Ishimwe Didier bazaba bari ku ruhande.
Iri rushanwa riteganyijwe gukinwa guhera ku wa 30 Werurwe kugeza ku wa 19 Mata 2025 muri Maroc.
UMUSEKE.RW