Abunganira uwahoze ari Gitifu barasaba ko Rtd Capt. Ntaganda akurikiranwa

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Abunganira Bigwi Alain Lolain wahoze ari gitifu w’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, basabye urukiko ko uwamureze ariwe Rtd Captain Ntaganda Emmanuel yakurikiranwa kuko uwatanze ruswa n’uwayakiriye iyo babifatiwemo babiryozwa.  

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2025 mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye hari uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda Bigwi Alain Lolain, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Huye .

Bigwi wari wambaye inkweto zifunguye zizizwa nka ‘Masai’, yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, anambaye amataratara mu maso ndetse anafite impapuro mu ntoki.

Inteko imuburanisha igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’inteko iburanisha Bigwi acyambaye amapingu, Bigwi n’abunganizi be ari bo Sebukonoke Innocent na Me Englebert Habumuremyi babanje kugaragaza ikibazo ko Bigwi uregwa acyambitswe amapingu.

Umucamanza yahise asaba abacungagereza kumurakumo amapingu anabihanangiriza ko bitazongera ntawambikwa amapingu yageze mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza yahise yibutsa ko hari abatangabuhamya babiri bagombaga kwitaba urukiko aribo uwari ushinzwe ubutaka, imyubakire n’ibikorweremezo(Land Manager) mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara ndetse hari hatumijwe umutangabuhamya witwa Batete Alphonsine.

Abunganira Bigwi bahise babwira urukiko ko uriya Land Manager urukiko rutamuhamagaje.

Cyakora umucamanza yahise ahamagara Batete Alphonsine yigira imbere.

Umutangabuhamya Alphonsine Batete w’imyaka 43 usanzwe akora ubucuruzi bwa ‘Alimentation’ yavuze ko asanzwe aziranye n’uyu wahoze ari gitifu w’umurenge wa Mugombwa Bigwi ari inshuti ye ndetse n’iy’umuryango akanaba umukiriya we mu bihe bitandukanye.

- Advertisement -

Umutangabuhamya Batete yavuze ko nta sano afitanye na Bigwi yarahiriye  kubwiza ukuri urukiko.

Umutangabuhamya Batete Alphonsine urukiko rwamubajije ruti”Waba uzi umuntu witwa Ntaganda?” Batete nawe ati”Ntawe nzi”

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko baziranye na Bigwi kuva mu mwaka wa 2022 ari umukiriya we mu bihe bitandukanye, anamwishyura amafaranga kuri ‘Momo pay’ amuha ibintu birimo amata, imigati n’ibindi.

Yagize ati”Bigwi twahujwe n’abandi ba gitifu bakoranaga.”

Umutangabuhamya Batete Alphonsine yabwiye urukiko ko yatelefonywe na Bigwi amubwira ko hari amafaranga agiye kunyuzwa kuri ‘Momo pay’ ye binagendanye ko yari asanzwe ayizi noneho Bigwi akaza Batete akayamuha.

Alphonsine Batete avuga ko Bigwi yaje kureba ayo mafaranga ayamuha mu ntoki yose angana n’ibihumbi 300 y’u Rwanda.

Yagize ati”Kuyamuha mu ntoki ntacyo byari bitwaye kuko Momo pay yanjye idakatwa.”

Umutangabuhamya Alphonsine yavuze ko mu busanzwe ntacyo apfa na Bigwi kandi kugeza ubu.

Uwahoze ari gitifu Bigwi yabajije umutangabuhamya ati”Ko iwe hari ‘camera’ hari amashusho yakwereka urukiko ampa ayo mafaranga?”

Umutangabuhamya Batete mugusubiza Bigwi yagize ati”Camera zanjye ntizifite ubushobozi bwo kubika ibintu byafashwe mu myaka ibiri ishize, zifite ubushobozi bwo kubika ibintu mu gihe cy’amezi atandatu, iyo nakwa ayo mashusho kiriya gihe bikiba nari kuyabona.”

Me Innocent umwe mu bunganira Bigwi yabajije umutangabuhamya Batete ati“Bigwi aza kukugurira ibintu yakwishyuraga akoresheje ubuhe buryo?”

Umutangabuhamya Batete ati”Yakoreshaga uburyo bwose haba kunyishyura mu ntoki ndetse no kuri Momo pay.

Umutangabuhamya yasoje asinyira ibyo abwiye urukiko.

Urukiko rwahaye umwanya impande ziburana ngo zigire icyo zivuga

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzaha agaciro ubuhamya bw’uriya mutangabuhamya kuko amasezerano yemewe ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse binagendanye ko bari basanzwe ari inshuti ndetse ari n’inshuti y’umuryango ndetse ntacyo bigeze bapfa.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Batete yashyikirije amafaranga Bigwi kuko yari yanayahawe atazi ko ari ruswa atanze bityo urukiko ruzabyiteho.”

Bigwi Alain mu kuvuga ku mvugo z’umutangabuhamya yaranzwe no guca imigani migufi mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Bigwi ati”Kuba ntacyo dupfa na Batete ntacyo twabipimisha umunyarwanda yabivuze neza ngo mpita bazenga.”

Bigwi kandi yemeje ko Rtd Captain Ntaganda Emmanuel yari asanzwe ari umucuruzi w’akabari yashoboraga no guha ariya mafaranga Batete amuranguraho inzoga.

Bigwi ati”RIB yakoze iperereza nta nahamwe yigeze ibona mpererekanya amafaranga kuri telefone na Batete.”

Bigwi yibukije urukiko ko rukwiye kuba mu isi y’ibimenyetso aho kuba mu isi yigenekereza.

Bigwi ati”Kuki Batete aduhisha ko yari aziranye na Rtd Captain Ntaganda  kandi akabari ke gakunda kunyweramo abasirikare ku buryo umusirikare muto uhanywera afite ipeti rya captain.”

Umucamanza yahise amugarura mu murongo amusaba kuvuga abarebana n’urubanza aho kuvuga abandi batarurimo.

Me Innocent umwe mu banyamategeko bunganira Bigwi yabwiye urukiko ko ubuhamya bwa Batete buvuguruzanya.

Me Innocent yavuze ko ibyo Batete yavugiye mu rukiko bitandukanye n’ibiri mu nyandiko mvugo ye.

Me Innocent yagize ati”Mu nyandiko mvugo ya Batete yavuze ko atibuka amafaranga yohererejwe na Ntaganda none hano mu rukiko yayavuze umubare  hari ikibyihishe inyuma kandi nta mafaranga yigeze atangwa kuri telefone hagati ya Bigwi na Batete kandi hano yemeje ko Bigwi yamwishyuraga kuri telefone bivuze ko ibyo yavuze byose ari ibinyoma urukiko ntiruzabihe agaciro.”

Me Englebert Habumuremyi nawe wunganira Bigwi nawe yabwiye urukiko ko nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko Batete yahaye amafaranga Bigwi uretse kubivuga gusa.

Me Englebert akemeza ko Rtd Captain Ntaganda iyo aza guha amafaranga Bigwi mu ntoki agafatirwa mu cyuho biba byaratanze umucyo.

Me Englebert ati”Rtd Captain Ntaganda yatanze ikirego hashize umwaka bibaye kuko utanze ruswa n’uyakiriye bose barakurikiranwa niba ari ruswa yatanze nawe yari akwiye gukurikiranwa, none ni gute washaka gufatisha urya ruswa ukabikora ayo mafaranga hashize umwaka uyatanze?”

Ntacyo ubushinjacyaha n’urukiko bwavuze ku byifuzo by’Abunganira Bigwi mu mategeko.

Bigwi Alain Lolain ufungiye mu igororero rya Huye arasaba kugirwa umwere naho ubushinjacyaha bugasaba ko yafungwa imyaka icumi akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 900 y’u Rwanda.

Bigwi yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2024.

Niba nta gihindutse umucamanza azasoma uru rubanza taliki ya 09 Mata 2025 saa sita.

Gitifu akurikiranyweho kurya ibihumbi 300 Frw y’umuturage

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE RW i Huye

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *