Umunyamakuru ufite uburambe, Aissa Cyiza, yagizwe Umuyobozi wungirije wa Radio, Royal FM.
Ni nyuma y’uko uyu munyamakuru, ari umwe mu bamaze imyaka myinshi ari umukozi w’iyi Radio.
Aissa yagizwe Umuyobozi wungirije muri iki Kigo, nyuma yo kuba ari umwe mu bahamaze igihe kandi afite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru.
Cyiza ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe, wakoze ku bigo by’itangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star n’ahandi.
Yatangiye gukora itangazamakuru mu 2012, ahera ku Isango Star, aza kuhava nyuma y’imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu.
Uyu mubyeyi kandi, ari mu itsinda ry’abanyamakuru bakora ikiganiro “Ishya” cyatambukaga kuri televiziyo y’Igihugu mbere y’uko kivanwayo kigatangira gutambuka kuri shene ya YouTube bashinze.


UMUSEKE.RW