AS Kigali y’Abagore yungutse umufatanyabikorwa mushya – AMAFOTO

Nyuma y’igihe kinini iri mu bibazo by’amikoro, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali WFC yabonye umufatanyabikorwa ucuruza ibinyobwa bisindisha.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo habaye imikino ibanza ya ¼ y’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore. Iyi kipe yari yakiriye Police WFC kuri Stade ya yo, yahatsindiwe ibitego 2-1.

Gusa mbere gato y’uyu mukino, AS Kigali WFC, yerekanye uruganda rwa ‘BE One Gin’, nk’umufatanyabikorwa mushya w’iyi kipe. Uru ruganda rukora ibinyobwa bisembuye (Liquor), ni rwo mufatanyabikorwa wundi munini iyi kipe yabashije kwanguka.

‘Be One Gin’, ni umufatanyabikorwa uje umeze nka kimwe mu bisubizo by’amikoro make iyi kipe ikunze kugira n’ubwo ibyo ruzatanga bitigeze bimenyekana ariko hakaba harimo amafaranga.

Umuganda rwa ‘BE ONE GIN’, ni umufatanyabikorwa mushya wa AS Kigali WFC
Igitego cya Dudja (3), nta bwo cyari gihagije
Zawadi uyu munsi yabuze igitego
Ni umukino wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga
Police WFC yahacanye umucyo

UMUSEKE.RW