AS Kigali yahagaritse Bayingana Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwandikiye ibaruwa, Bayingana Innocent wari Umukozi Ushinzwe Ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi (Team manager), bumumesha ko ahagaritswe muri izo nshingano.

Ni ibaruwa yandikiwe ku wa 20 Werurwe 2025, iriho umukono wa Perezida w’iyi kipe, Shema Ngoma Fabrice.

Kimwe mu byashingiweho, Bayingana Innocent ahagarikwa muri izi nshingano, ni uko n’ubusanzwe amasezerano ye y’akazi yari yararangiye akaba yakoraga nta yandi masezerano y’akazi afite.

Bayingana, ni umugabo wari imyaka myinshi mu muryango w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, cyane ko yabanje no kuba muri AS Kigali WFC nk’Umunyamabanga Mukuru wa yo.

Inshingano yakoraga, zirakomeza zikorwe na Nshimiye Joseph usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali.

Bayingana Innocent ntakiri umukozi wa AS Kigali

UMUSEKE.RW