Imiryango itandatu ikennye yo mu Murenge wa Mayange yahawe inka esheshatu zihaka n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubujyanama mu Karere ka Bugesera.
Iki Cyumweru cy’Ubujyanama cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage, ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere ryihuse.”
Abahawe inka bavuze ko babyishimiye cyane kuko bizabateza imbere banaboneraho gushimira Leta y’u Rwanda yabazirikanye.
Mujawimana Clemantine yavuze ko inka yahawe izamufasha kuko yagorwaga cyane no kurera abana be.
Yagize ati ‘Nk’amata kuyagura byari ikibazo ariko ubu Leta iratworohereje kuko umuntu agiye kwiyororera azajya ayanywa bitamugoye atayaguze kandi bifashe n’abana bacu kugira ubuzima bwiza.’
Mukakomeza Patricia yavuze ko inka yahawe azayifata neza kugira ngo izamufashe kwiteza imbere, yiteguye kuroza bagenzi be.
Ati: ‘Ubu ubuzima bwanjye burahindutse, ndetse tuzabona ifumbire, tuzabona n’amafaranga yo kugura mituweli.’
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yasabye abaturage borojwe gufata neza inka bahawe zikababera umusingi w’iterambere, bakazigaburira ubwatsi bukwiye kugira ngo zitange umukamo uhagije
- Advertisement -
Ati: ‘Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, twahisemo gushyira hamwe kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza. Ni muri urwo rwego twatanze inka imwe ihaka kuri buri muturage.’
Inka zatanzwe zatwaye asaga miliyoni 6 Frw, zitezweho guca ukubiri n’indwara zishamikiye ku mirire mibi, gutanga ifumbire izafasha mu buhinzi, no kwihutisha iterambere ry’imiryango yorojwe.






MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera