Dauda Yussif muri Yanga SC?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko Yanga SC iri mu zikunzwe kurusha izindi muri iki gihugu, yaba yarakomanze muri APR FC yifuza Dauda Yussif ukina hagati mu kibuga, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, buhakana ko busabe busaba uyu mukinnyi bigeze babona.

Umwe mu beza bakina hagati mu kibuga baguzwe na APR FC muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, ni Umunya-Ghana, Dauda Yussif. Ni umusore bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 130$ ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ni umusore umaze kugaragaza ko, ari inkingi ya mwamba mu ikipe y’Ingabo. Nyuma yo kwigaragaza ubwo ikipe ye yari muri Tanzania mu irushanwa rya ‘Mapinduzi Cup’, amakuru aturuka mu ba hafi ba Yanga SC, avuga ko iyi kipe yakomeje kumukurikirana kugeza uyu munsi.

Amakuru UMUSEKE wakuye muri bamwe bari hafi y’abashakira abakinnyi iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, avuga ko yakomanze mu ikipe y’Ingabo yifuza Dauda ariko ubusabe bwa yo bugaterwa ubwatsi.

Mu kiganiro kigufi n’Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, yabwiye UMUSEKE ko nta busabe bwa Yanga SC busaba uyu mukinnyi barabona.

Ati “Nta offer n’imwe barabeshya. Ariko uzi ko abakinnyi bafite aba-agents hari ubwo baba bafitanye ibiganiro kuri level ya bo. Ariko muri APR FC nta official offer twari twabona.”

Ikipe y’Ingabo, ikomeje shampiyona aho irushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere. Iracyari kandi mu Igikombe cy’Amahoro, aho izahura na Police FC muri ½ cy’irangiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko nta baruwa ya Yanga SC isaba Dauda Yussif
Imikinire ya Dauda Yussif, yashimwe n’abayobozi ba Yanga SC yo muri Tanzania

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *