FAPA mu Banya-Kigali bitabiriye Car Free Day – AMAFOTO

Abagize Ihuriro ry’Abakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi (FAPA), bari mu Banya-Kigali benshi bitabiriye Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka ‘Car Free Day.’

Ni Siporo yabaye ku wa 9 Werurwe 2025. Abagize Ihuriro rya FAPA bayobowe na Murangwa Eugène, bahagurukiye ku Biro by’Umujyi wa Kigali berekeza kuri Kigali Convention Center.

Uretse aba kandi, mu bandi bagaragaye muri iyi Siporo, harimo Irerero rya Bayern Munich riri mu Rwanda, ikipe y’abato ya Intare FC n’abandi.

FAPA irimo amazina azwi y’abakiniye Amavubi mu myaka yatambutse nka Higiro Thomas, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’, Mutarambirwa Djabil, Rucogoza Aimable ‘Mambo’, Karim Kamanzi, Nshimiyimana Eric, Haruna Niyonzima (ukiri mu kibuga) n’abandi.

Bimwe mu bikorwa bibaranga, harimo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu bakiri bato.

Ubwo FAPA yahagurukaga ku Biro by’Umujyi wa Kigali igiye muri ‘Car Free Day’
Umuyobozi wa FAPA, Murangwa, ari kumwe n’umwe mu Bayobozi b’Irerero rya Bayern Munich mu Rwanda
Bakoranye urugendo rwaganaga kuri KCC
Bagandaga baganira
Nyuma ya Siporo, Murangwa yabaganirije
Urubyiruko rwari rwinshi
Bakoze ‘Car Free Day’ bashishikaye
Nyuma ya Siporo Rusange Ngarukakwezi, bafashe agafoto
Umuyobozi wa FAPA, yagiye yifatanya n’abana
Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, yari ihabaye
Ikipe y’abato ya Intare FC, yitabiriye na yo

UMUSEKE.RW