FARDC yasabye ingabo zayo kutazongera kurwanya M23/AFC

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen Sylvain Ekenge umuvugizi wa FARDC (Internet Photo)

Igisirikare cya Congo cyasabye ingabo zacyo na Wazalendo kutazongera kurwanya umutwe wa M23 ufatanya na Alliance Fleuve Congo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, FARDC yavuze ko bakiriye icyemezo cya M23/AFC cyo kuva mu gace ka Walikale izi nyeshyamba zari zimaze iminsi zifashe.

Yavuze ko icyemezo cya M23/AFC yafashe kijyanye n’itangazo ryasinywe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo muri Qatar tariki 18 Werurwe 2025, igihe Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi bahuzwaga na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Mu byemejwe icyo gihe harimo guhagarika imirwano ku mpande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo, gusa siko byagenze imirwano yarakomeje.

Igisirikare cya Congo kivuga ko kizakurikirana cyitonze kuva mu gace ka Walikale kw’inyeshyamba za M23, ziyemeje kujya ahitwa Kibati.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Maj.Gen Sylvain Ekenge yavuze ko igisirikare cya Congo kitazigera kigaba ibitero ku mutwe wa M23/AFC ndetse ko kinabisaba Wazalendo kugira ngo kibuze ko habaho intambara, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’i Luanda na Nairobi, no gufasha ko imyanzuro yafatiwe muri Qatar ishyirwa mu bikorwa, kimwe n’ibyemeranyijwe muri leta zunze ubumwe za America.

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko mu ryafashe icyemezo cyo kuva mu gace ka Walikale mu rwego rwo gufasha ko habaho umwuka mwiza ugamije gukemura mu mizi ibibazo biri muri Congo binyuze mu biganiro bya politiki.

AFC/M23 ivuga ko iki cyemezo kandi yagifashe mu rwego rwo kubahiriza agahenge k’imirwano yiyemeje ubwayo tariki 22 Gashyantare, 2025.

Izi nyeshyamba zasabye abayobozi b’imiryango itari iya Leta, n’abasivile kureba uko bicungira umutekano wabo n’uw’abaturage mu gihe ingabo za AFC/M23 zitakiri muri kariya gace.

- Advertisement -

Gusa M23/AFC yavuze ko igihe yagabwaho igitero cyangwa kikagabwa ku basivile bari mu duce igenzura icyemezo yafashe kizahita gita agaciro.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *