Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko imikino ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore, izatangira mu minsi ine iri imbere.
Amakipe yose uko ari umunani yageze muri 1/4, yamaze kumenyeshwa uko azahura. Imikino ibanza iteganyijwe ku wa 19 Werurwe mu gihe iyo kwishyura izakinwa ku wa 26 uku kwezi.
Rayon Sports WFC izakina na Forever WFC, Indahangarwa WFC izaba yakiriye Gatsibo WFC, AS Kigali WFC izakina na Police WFC mu gihe Muhazi United WFC izakina na Kamonyi WFC.
UMUSEKE.RW