Benshi mu bakunzi ba ruhago y’u Rwanda, bakomeje kwibaza impamvu, Bimenyimana Bonfils Caleb ukomoka i Burundi, atajya amara Kabiri adafite ikipe akinira kandi nziza nyamara umwe mu babyihishe inyuma ni ushinzwe kumushakira akazi ubikora kinyamwuga ‘agent.’
Mbere y’uko isoko rigufi ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi risanzwe riba muri Mutarama, rifunga, ikipe ya USM Alger yo muri Algérie, yemeje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’akazi, Bimenyimana Bonfils Caleb waciye muri Rayon Sports. Ubwo yazaga mu Rwanda mu 2017, yari avuye muri Vital’O FC y’iwabo.
Uyu musore ukomoka ku mubyi umwe ukomoka i Burundi n’undi ukomoka mu Rwanda ariko batuye muri Canada, yavuye mu Rwanda mu 2019 ubwo yari atandukanye na Gikundiro. Kuva ubwo, uyu musore yahise atangira kubona akazi kandi mu makipe neza. Bamwe bavuga ko uyu musore muri agence igurisha abakinnyi n’abatoza inarimo Darko utoza APR FC ariko binyuranye n’ukuri.
Agent we ni muntu ki?
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Caleb afite umushakira akazi ukomoka muri Irani. Ni umugabo umaze igihe muri aka kazi ndetse ugafitemo uburambe buhagije. Uyu bari kumwe kuva yava mu Rwanda.
Kujya muri USM Alger byari bipfuye Imana Ibishyiramo Akaboneka!
Amakuru yizewe avuga ko Bimenyimana ibye n’ikipe ye nshya byashyizweho akadomo ubwo haburaga iminota ngo isoko rifunge. Bivugwa ko uyu musore yari yanakatishije itike imujyana muri Canada akaba ari ho aba akorera imyitozo kuko nta kazi yari afite ariko ku munota wa nyuma bamubwira ko byose mu byo baganiriye na USM Alger, babyemeye ndetse bamusaba ko yaza agasinya amasezerano y’akazi.
Akazi uyu munya-Iran amaze kumuhesha!
Mu 2019-2021, uyu musore yavuye mu Rwanda ahita abona akazi muri FK RFS yo muri Latvia. Muri 2021, Caleb yahise ajya muri FK Atlas yo muri Lithuanie ariko agenda atijwe. Muri uwo mwaka n’ubundi, yagiye muri FK Pohronie yo muri Slovakia.
- Advertisement -
Muri 2021 n’ubundi igihe utararangira, Bonfils Caleb, yahise ahindura ikipe ajya muri FC Kaysar yo muri Kazakhstan. Mu 2022-2023, uyu musore yari muri Kaizer Chiefs ariko imvune imubera intambamyi yatumye batandukana ariko
2022-2023, yagiye muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ahagirira imvune yatumye batandukana ariko Ahava ajya muri Al-Ahly Benghazi yo muri Libya. Aha atatinze, yahavuye ajya muri Iran muri Zob Ahan Esfahan FC, maze ntiyahatinda kuko yahise abona akazi muri USM Alger yo muri Algérie.
Uyu musore usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi, yaciye muri Rayon Sports mbere y’uko ajya gukina i Burayi.
UMUSEKE.RW