Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Amajyepfo, SADC bashyize iherezo ku butumwa bwingabo z’ibyo bihugu zari zimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Inama y’abakuru b’ibihugu yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu batandukanye, ba Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ikaba yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye uyu muryango.
Umwanzuro wa 10 mu yafashwe n’iyi nama uvuga ko SADC ishyize iherezo kuri manda y’ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC mu burasirazuba bwa Congo aho ingabo za Tanzania, Malawi na Africa y’Epfo zahanganaga n’umutwe wa M23.
Abakuru b’Ibihugu bya SADC bavuze ko izi ngabo zitangira gutaha mu byiciro.
Bavuze ko bashyigikiye inzira zo gushakira amahoro Congo Kinshasa binyuze mu biganiro bya politiki bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo yaba iza Leta, izitwaje intwaro n’abasivile.
SADC yasabye amahanga gufasha abaturage bari mu bibazo bitandukanye muri Congo bitewe n’intambara.
Ingabo za SADC zari muri Congo kuva mu Ukuboza 2023 aho zagiye zirwana n’inyeshyamba za M23, ariko biba iby’ubusa ziratsindwa izindi zirafatwa.
Zirimo abasirikare bavuye muri Tanzania, abo muri Malawi n’abo muri Africa y’Epfo bagera ku 5000.
Ariko se iyo ufashematekwa uyirekurana n’intwaro zayo?Munsobanurire niba SAMDRC izajyana n’intwaro zayo Kandi zararashe m23.