Nyuma yo gutsindwa imikino ine yose yo kwishyura muri shampiyona, Mbarushimana Abdou watozaga Vision FC, yasimbujwe Lomami Marcel wari wahagaritswe na Kiyovu Sports.
Kuva imikino yo kwishyura ya shampiyona yatangira, Vision FC yayitsinzwe yose ndetse ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 19 imaze gukinwa.
Nyuma y’uyu musaruro nkene w’iyi kipe yo ku Mumena, Ubuyobozi bwa yo bwakoze impinduka mu batoza, buhagarika Abdou wasimbuwe na Lomami Marcel wari uherutse guhagarikwa muri Kiyovu Sports.
Ni amakuru UMUSEKE wemerewe n’umwe mu Bayobozi ba Vision FC. Uyu yavuze ko umusaruro bamwifuzaho nutaboneka, nawe ahagarikwa hagashakwa undi.
UMUSEKE.RW