Nyamasheke: Umuryango wari umaze imyaka irenga 40 muri Congo wahawe inzu 

Abagize inama y’igihugu y’abagore bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bashyikirije inzu ifite agaciro k’arenga miliyoni 3 y’u Rwanda.

Uyu  muryango wari umaze imyaka 48 mu mu buhunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo  bakaba bamaze amezi abiri bahungutse nta kintu na kimwe bafite.

Ni gikorwa cyabaye ubwo kuwa 8 Werurwe 2025  bifatanyaga n’abandi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore.

Aba babyeyi bashyikirijwe iyi nzu ni Rwampungu Donath na Mukashema Beatrice bari mu zakubukuru ndetse na bamwe mu bana babo.

Mu mbamutima zabo bashimye uburyo bakiriwe mu muryango Nyarwanda, bashima ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’abitanze kugira ngo babone aho gukinga umusaya.

Rwampungu Donath ni umusaza wavutse mu 1953 yavuze ko we n’umuryango we bari bamaze imyaka myinshi bataba mu Rwanda.

Ati “ Twahunze Habyalimana amaze gutera kudeta Kayibanda bataratora mu 1977 twagiye muri Congo i Buvira twagarutse mu Rwanda kubera intambara.  Batwikiraga abantu, bakanabica, twakiriwe neza ntako twari twimereye twahawe inzu dushimiye Imana n’ababikoze ”.

Umufasha w’uyu musaza nawe yashimiye ubuyobozi bubafashije kubona aho bakinga umusaya, asaba ko babafasha kubona n’ibindi byangombwa birimo indangamuntu.

Ati “Turashimira iyi Leta iduhaye inzu yo kubamo, turasaba ko twahabwa n’agatungo kugira ngo tujye tubona agafumbire,indangamuntu n’icyangombwa cy’ubutaka”.

- Advertisement -

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Bushenge, yavuze ko iyi nzu yubatswe mu mbaraga z’abagore .

Ati “ Nk’abagore twasuye uyu muryango uhungutse nta kintu bafite, dufata umwanzuro twishakamo ubushobozi mu mezi abiri tububakira inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu zirengaho macye”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bwijeje uyu muryango kuwuba hafi, bitarangiriye ku kuba bahawe inzu yo kubamo ngo hari n’ibindi buteganya.

Ndabikunze Jean D’Amour, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bushenge yavuze ko ikihutirwaga ari ukubaha inzu.

Ati “ Hagiye gukurikiraho kubashakira uburyo bw’imibereho, tubashyira mu mirimo ibyara inyungu nka VUP, ubuhinzi n’ubworozi, tukabasindagiza kugira ngo bagire aho bava n’aho bagera”.

Muri uyu murenge wa Bushenge mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 ni iyi nzu yonyine imaze kubakwa, hari n’ibindi bikorwa mu mibereho myiza y’abaturage CNF yafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge birimo gusana ubwiherero butameze neza no koroza amatungo abandi.

Bayihawe ku munsi wo kwizihiza umunsi w’umugore
Uyu muryango wari umaze imyaka 48 mu mubunzi muri Repubulika ya Congo bakaba bamaze amezi abiri bahungutse nta kintu na kimwe bafite

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE