Nyuma yo kuyitwara igikombe cy’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari biciye muri penaliti, Rayon Sports WFC yongeye gutsinda Indahangarwa WFC ihita inayitwara igikombe cy’umunsi mpuzamahanga w’Umugore.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Uyu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ndetse no gusoza ukwezi kwahariwe abagore muri siporo.
Aya makipe yombi ni yo yatoranyijwe ko azakina uyu mukino kuko Rayon Sports WFC iyoboye Urutonde rwa Shampiyona ndetse ikaba yaregukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore ya 2024/25, mu gihe Indahangarwa WFC ari iya kabiri.
Rayon Sports WFC yongeye kugaragaza ko ari ikipe nkuru, ku munota wa kabiri gusa w’umukino ihita ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Gikundiro Scolastique.
Iki gitego cyafashije Rayon Sports WFC gukina yitonze ndetse no kugumana umupira, nubwo uburyo bwo gushaka ibindi bitego bwari hasi, ndetse na Indahangarwa yabuze aho imenera ngo yishyure.
Igice cya mbere cyarangiye Indahangarwa WFC itabashije kwishyura, mu cya kabiri ikora impinduka ubwo Umutoza wayo Niyoyita Alice yakuragamo Mukahirwa Esperence agashyiramo Tuyishimire Henriette.
Muri iki gice kandi Rayon Sports WFC yabonyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Rukia waherejwe umupira na Kapiteni wayo Mukeshimana Dorothée. Iki gitego ni cyo cyahesheje intsinzi Rayon Sports ndetse inegukana igikombe.
Uyu mukino kandi watanze amahirwe yo gutambutsa ubutumwa butandukanye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimiye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuko yemeye kwifashisha siporo kugira ngo “u Rwanda rwerekane ko umugore ari uw’agaciro koko.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yavuze ko gushyigikira umugore uwo ari we wese ari ikimenyetso cy’iterambere ry’igihugu.
Ati “Kugira ngo tubone neza aho iterambere ry’igihugu rigana ni uko tugaragaza neza ko umugore ashoboye, tukamushyigikira kuva akiri muto kugeza abaye mukuru kugira ngo agere ku byo yifuza.”
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya Kabiri nyuma y’uko ubwa mbere ryari rikinwe, aho igikombe ryari ryegukanywe na AS Kigali WFC yari yagitwariye mu Karere ka Muhanga itsinze Inyemera WFC.

UMUSEKE.RW