Urubyiruko rwa Afurika rushishikarizwa gukoresha ubwenge bukorano

Umuryango Nyafurika w’Ubucuruzi (ABH) uteraniye i Kigali, hagamijwe gushimangira urusobe rw’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo biciye mu irushanwa, ndetse no gushishikariza urubyiruko gukoresha ubwenge bukorano (AI).

Iyi nama ngarukamwaka izaba muri uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika binyuze mu kwihangira imirimo.”

Ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abashoramari, abacuruzi, abaterankunga ndetse n’ibyamamare, baganira ku iterambere ry’uyu mugabane banatanga ibitekerezo bifatika.

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, Michelle Umurungi, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yasabye urubyiruko kugira uruhare mu mpinduka, bashakisha ibisubizo bishobora guteza imbere ubuzima bwabo ndetse n’ibihugu byabo.

Ati: “Ugomba kugira icyo uhindura mu mibereho y’abaturage bawe, uharanira gukemura ibibazo by’ingutu, kugira ngo hubakwe ubukungu burambye bw’ejo hazaza.”

Ku ruhande rwe, Jason Pau, Umuyobozi Mukuru wa Fondasiyo ya Jack Ma yateguye iyi nama, yashimangiye akamaro ko guteza imbere ikoranabuhanga no gukoresha ubwenge bukorano (AI).

Ati: “Mwebwe rubyiruko, mugomba gukoresha AI nk’imbaraga zibateza imbere. Ubwenge bukorano ni amahirwe akomeye kuri Afurika. Hagati y’ibibazo bihari n’amahirwe mashya, AI ishobora kuba imbarutso y’impinduka zirambye.”

Yongeyeho ko kugira ngo ibyo bigerweho, bizaba ngombwa gushora imari mu bakiri bato no kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kwihangira imirimo.

Ati: “Iyi nama ifite akamaro kanini kuri twe. Ntabwo tubona ibihembo bishimishije gusa, ahubwo ni n’urwego rwiza rwo kungurana ubumenyi ku guhanga udushya no guhanga imirimo.”

- Advertisement -

Abazitabira iri rushanwa bahatanira inkunga ingana na miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika, ndetse bazunguka inama n’amahugurwa atangwa n’umuryango wa ABH.

Iri rushanwa ry’ibihembo by’ubucuruzi muri Afurika (ABH) ni gahunda igamije gufasha abantu batewe inkunga na Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy.

Kuva mu 2019, ABH itanga buri mwaka igihembo cy’amafaranga mu buryo bw’impano, amahugurwa y’ubucuruzi, no gutanga inama ku ba rwiyemezamirimo bitwaye neza ku mugabane wa Afurika.

GASTON RWAKA 

Intumwa ya UMUSEKE