Volleyball: Habaye impinduka mu mikino ya Kamarampaka

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amaboko wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, ryatangaje ko mu mikino ya Kamarampaka y’uyu mwaka w’imikino 2024-25 izatanga amakipe azegukana igikombe cya shampiyona, yabayemo impunduka ugereranyije n’iy’umwaka w’imikino ushize.

Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki ya 13 na 14 Werurwe 2025 muri Petit Stade i Remera, hateganyijwe imikino ya mbere ya Kamarampaka muri shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore bakina mu cyiciro cya mbere. Ni imikino izatanga amakipe azegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa FRVB, bwatangaje ko habaye impinduka mu buryo iyi mikino yari isanzwe ikinwamo mu myaka ishize. Kuri ubu, ikipe izajya itsinda indi imikino ibiri, izahita yegukana igikombe, mu gihe nizitsindana umwe umwe, zizakina umukino uzikiranura kugira ngo hamenyekanye iyegukana igikombe cya shampiyona.

Ibi birasobanura ko hazakinwa imikino itatu, mu gihe mu mwaka ushize no mu yindi myaka yabanje, hakinwaga imikino itanu, ariko kugira ngo ikipe yegukane igikombe bigasaba ko itsinda imikino itatu.

Abajijwe impamvu iyi mikino yagabanyijwe ugereranyije n’uko byahoze, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Kubwimana Gertrude, yasubije ko biri mu rwego rwo korohereza abakinnyi b’abanyamahanga kujya makipe y’Ibihugu ya bo ariko kandi ari no kubahiriza Ingengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Mugabane wa Afurika, FIVB.

Umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Rafael, yavuze ko uyu mwaka bishimira urwego amakipe yagaragaje kuko shampiyona yagaragayemo imikino myiza kandi banizeye ko mu mikino ya Kamarampaka, abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda bazongera bakaryoherwa n’imikino.

Biteganyijwe ko ikipe yabaye iya Mbere izahura n’iya Kane mu gihe iya Kabiri izahura n’iya Gatatu. Amakipe yabaye aya Mbere n’aya Kane mu byiciro byombi, azakina ejo mu gihe izabaye iza Kabiri n’iza Gatatu, azakina ku wa Gatandatu wa tariki ya 15 Werurwe 2025.

Police FC na REG VC mu bagabo, zizakina Saa Mbiri z’ijoro mu gihe mu Bagore, na bwo Police WVC izakina na Kepler WVC Saa Kumi z’amanywa muri iyi Stade n’ubundi.

Kwinjira kuri iyi mikino, ni ibihumbi 5 Frw. Kugura itike, bisaba guca kuri www.ticqet.rw ugakurikiza amabwiriza.

- Advertisement -
Umuyobozi wa FRVB, yavuze ko bishimira urwego Volleyball igezeho
Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB, Kubwimana Gertrude, yasobanuye uko imikino ya Kamarampaka izakinwa
Ni ikiganiro cyahuje FRVB n’Itangazamakuru
Umunyamakuru wifuje kugira ibyo abaza, yasubijwe
Ibitangazamakuru bitandukanye byari bihagarariwe
Police WVC izakina na Kepler WVC yabaye iya Kane
Police VC izakina na REG VC
APR VC yabaye iya kabiri, izakina na Kepler VC yabaye iya gatatu

UMUSEKE.RW