Umuryango wa ARSO urashishikariza abafite inganda nto n’iziciriritse kwitabira ikirango cy’ubuziranenge nyafurika kugira ngo babone amahirwe yo gucuruza ibicuruzwa byabo ku mugabane wose wa Afurika nta nkomyi.
Ni ubutumwa bwatanzwe mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu Rwanda, aho abaturutse mu bihugu bitandatu bya Afurika baganiriye ku guhuza ibisabwa mu by’ubuziranenge kugira ngo inganda nto zibashe kugera ku masoko.
Iyi nama yitabiriwe n’abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, ibikora ubugenzuzi, ndetse n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse mu ngeri zitandukanye.
Hasobanuwe ko kugira Ikirango Nyafurika cy’Ubuziranenge (ARSO Mark) bifasha kohereza ibicuruzwa hose muri Afurika bitagombye kongera kugenzurwa, kuko biba byizewe kandi bifite ikirango kibyemeza.
Dr. Hermogene Nsengimana, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge, yashimangiye ko iki kirango kigamije koroshya ubucuruzi no kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko rusange rya Afurika.
Ati: “Ibi bizafasha abanyenganda gucuruza mu bindi bihugu bya Afurika nta nkomyi, kuko ibicuruzwa byabo bizaba byaranyuze mu igenzura rimwe ryemewe ku rwego rw’umugabane.”
Yavuze ko bari kwigisha abanyenganda bo muri Afurika kugira umuco wo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ku bushake, kuko bibafasha kunoza ibyo bakora no kubona amasoko mpuzamahanga.
Ati: “Intego yacu ni: Ihame rimwe, Isuzuma rimwe, Icyemezo kimwe cyemerwa hose.’ Ibi nibigerwaho, bizihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.”
Jean Pierre Bajeneza, umuyobozi w’Ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo RSB, yavuze ko guhuza amabwiriza n’ibishingirwaho mu itangwa ry’ibirango ari ingenzi kuko byihutisha ubucuruzi.
Ati: “RSB igira uruhare mu guhuza amabwiriza ku rwego rwa Afurika ikanayakoresha kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bitagira inkomyi mu bucuruzi.”
Abafite inganda nto n’iziciriritse bavuga ko kubona Ikirango Nyafurika cy’Ubuziranenge bizabafasha kwagura ibikorwa byabo no kubona amasoko y’ibyo bakora.
Tembinkosi Wenha wo muri Zimbabwe ati: “Iki kirango kizafasha kongera agaciro ku bikorerwa mu bihugu byacu, kizatuma abanyafurika barushaho kwihuza, kandi kizagirira akamaro buri wese ku mugabane wa Afurika.”
Ishimwe Diane wo mu Rwanda na we ati: “Bizafasha abanyenganda n’abandi bikorera kwinjiza amafaranga menshi, kuko ibicuruzwa byabo bizagera ku isoko rya Afurika bitagombye kunyura mu nzira zigoranye.”
Abitabiriye iyi nama yabaye kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Mata, baturutse mu bihugu bitandatu ari byo: u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW