Amavubi azakina na Algérie muri gicuti

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, igiye gukina n’iy’Igihugu ya Algérie mu mukino wa gicuti.

Ni umukino biteganyijwe ko uzakinwa tariki ya 5 Kamena 2025 kuri Stade ‘Hamlaoui Stadium’ mu Mujyi wa Constantine muri Algérie.

Ibihugu byombi, bizaba biri gutegura umukino w’umunsi wa Karindwi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Amavubi azaba ari kwitegura umukino wo kwishyura wo kwishyura na Nigeria uzabera Lagos muri iki gihugu.

Amavubi azakina umukino wa gicuti na Algérie

UMUSEKE.RW