Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagore, ibifashijwemo n’abarimo Usanase Zawadi, AS Kigali WFC yatsinze Forever WFC ibitego 4-0.
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025, kuri Kigali Pelé Stadium Saa Saba z’amanywa.
Uyu mukino wari ufite igisobanuro kinini kuri Forever WFC isa n’iri kugana mu zimanuka mu Cyiciro cya Kabiri, cyane ko gutsindwa byayishyize ahabi.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ndetse na ‘Be One Gin’ ndetse na ‘African Vinoda Group Ltd’, ibifashijwemo na rutahizamu, Usanase Zawadi watsinze ibitego bibiri na Florentine watsinze kimwe ndetse na Coralie Odette Nguema watsinze kimwe, yatsinze Forever WFC ibitego 4-0.
Gutsindwa uyu mukino kw’iyi kipe iyoborwa na Hon. Mukanoheri Saidate, byayishyize habi ku buryo ishobora no gusubira mu Cyiciro cya Kabiri.
Undi mukino wabaye, ni uwo Rayon Sports WFC yatsinzemo APR WFC ibitego 2-1. Gikundiro yatsindiwe na Emerence Niyonshuti na Rukia Bizimana mu gihe ikipe y’Ingabo yatsindiwe na Zawadi.


UMUSEKE.RW