Gweda 21 yasohoye indirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Canada, Gweda 21, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n’abahanzi Wlnone na Sid Wurd.

Ni indirimbo uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze yise ‘All My Life’, igaruka ku rugendo rwe rwo guhindura umuziki nyarwanda.

Avuga ko yahisemo gukorera ibihangano bye muri Canada mu rwego rwo gukora umuziki mpuzamahanga, anashaka kongera ubumenyi bwe no kwagura isoko ry’umuziki we ku rwego rw’isi.

Ati ” Kugira ngo hatazagira unkinira ku gahanga, Abanyarwanda turahanda.”

Gweda 21 yavutse mu 2000 atangira umuziki mu 2016 aho yahereye ku ndirimbo yise ‘Onika’.

Reba indirimbo All my Life

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi