Nyuma y’uko hahagaritswe umukino ubanza wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Rayon Sports, Mukura VS ishobora guterwa mpaga.
Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hatangiye imikino ya 1/2 y’Igikombe cy’Amahoro. Uwabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye APR FC na Police FC zinganyije igitego 1-1.
Undi wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ariko ntiwarangira.
Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Imwe z’amanywa, waje guhagarara ku munota 26 bitewe n’ikibazo cy’amatara.
Amategeko agenga amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, avuga ko mu gihe umukino uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’amatara, ikipe yasuye yandikirwa intsinzi y’ibitego 3-0.
Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45.
Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.
Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.
Bivuze ko nta gihundutse, Mukura VS ari yo izaterwa mpaga kubera ko ari yo yari yakiriye umukino ariko hagitegerejwe icyemezo cya Komisiyo Ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa.


UMUSEKE.RW