Ikipe ya APR WVC iri Abuja muri Nigeria mu Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo n’Abanyarwanda bahatuye ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango wabaye ku wa 7 Mata 2025, witabirwa n’abarimo abayobozi batandukanye barimo ba Ambasaderi bahagarariye Ibihugu bya bo muri Nigeria, abahagarariye amadini ndetse n’Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Nyuma y’ibyo kandi, mbere y’imikino APR WVC na Police WVC zihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, yayemereye kuza gufata umunota wo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbere yo gukina imikino aya makipe afite kuri uyu wa Kabiri.
Biteganyijwe ko muri 1/8, APR WVC yabaye iya Kabiri mu itsinda A iza gukina na VC La Loi yo muri DR Congo.
Ni mu gihe Police WVC yabaye iya gatatu mu Itsinda D iza guhura na Prisons yo muri Kenya, yo yabaye iya kabiri mu Itsinda B.
Iri rushanwa riri kubera i Abuja muri Nigeria kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 14 Mata 2025, ryitabiriwe n’amakipe 16 yo mu bihugu bitandukanye.







UMUSEKE.RW