Perezida Paul Kagame yongeye gucyeza Arsenal

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusezerera Real Madrid muri 1/4 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimiye intsinzi ya Arsenal anashima umutoza wa yo, Mikel Arteta.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, ni bwo habaye umukino wo kwishyura wa 1/4 wahuje Real Madrid na Arsenal kuri Stade ya Santiago Bernabéu.

Ibifashijwemo na Bukayo Saka na Gabriel Martinelli, iyi kipe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda, yatsinze iy’i Madrid ibitego 2-1 ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino ibiri.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ko yanyuzwe n’uko Arsenal yitwaye.

Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi y’iyi kipe yageze muri ½ cya UEFA Champions League.

Yashimye umutoza Mikel Arteta n’ikipe agaragaza ko atewe ishema n’ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda.

Muri 1/2, iyi kipe y’i Londres, izahura na Paris Saint-Germain na yo isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimishijwe n’intsinzi ya Arsenal
Perezida, Kagame yavuze ko atewe ishema n’ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda
Byari ibyishimo kuri Arsenal yasezereye ikigugu muri iri rushanwa
Igisobanuro cy’intsinzi
Arteta yasazwe n’ibyishimo
Bukayo Saka ni umwe mu bafashije Arsenal cyane muri iyi mikino ibiri

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi