Abahanzi bitwaye neza mu myaka itatu bagiye guhabwa ibihembo bizatangwa mu byiciro 12 ndetse hashakwe n’abafite izindi mpano zihariwe nabo bahembwe mu byiswe Rubavu Music Award.
Ni amarushanwa azakorwa hifashishijwe abanyamakuru bakorera mu karere ka Rubavu ari nabo bazagena abahabwa ibihembo 50% ndetse n’abaturage nabo bazatore 50%.
Vital Ringuyeneza, umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko ikigamije ari ukongera kuzamura umuziki wa Rubavu wari warasubiye inyuma ariko banatanga ubutumwa ku rubyiruko.
Ati’’Dushaka kongera kuzamura umuziki wa Rubavu ukongera ukamenyekana kandi dushake n’urubyiruko rufite impano tunabafashe kuzamura impano zabo kuburyo zabatunga’’
Yakomeje avuga ko gutanga ibihembo bizajyana no gutanga ubutumwa bwo ku gusigasira ubuzima bwo mu mutwe, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateguwe mu bangavu.
Freddy Ruterana, uri mu bategura ibi bihembo yavuze ko hazifashishwa abanyamakuru bakorera Rubavu.
Ati’’Uyu mushinga abanyamakuru muzawugiramo urahare kuko nimwe muzagena abazatorwa ndetse munatange amanota mu byiciro 12 bitandukanye ndetse n’abaturage bazabigiramo uruhare’’.
Yakomeje avuga ko mu gihe amatora azaba akorwa no mu mirenge naho hazaba hashakishwa abafite impano mu byiciro bitandukanye nabo bakazahabwa ibihembo.
Ibihembo byateguwe na Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu bikazatangwa taliki 24 Gicurasi 2024.


MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu