Ubutabera buri he? – Ayabonga avuga ku ntsinzi ya APR

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko APR FC inyagiye Rutsiro FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, umutoza wongera imbaraga muri Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yavuze ko nta butabera bwabaye muri uyu mukino.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo.

Umwe mu mikino yatunguye benshi bitewe n’ibyavuyemo, ni uwo APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 5-0 kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi batsindiye ikipe y’Ingabo, ni Djibril Quattara, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Lamine Bah na Victor Mbaoma.

Abicishije ku muyoboro we wa WhatsApp (Status), Umunya-Afurika y’Epfo Ushinzwe kongera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yavuze ko nta butabera bwabaye muri uyu mukino.

Ati “Ibi birababaje ku Bantu bakunda umukino w’umupira w’Amaguru. Ubutabera buri he mu irushanwa?”

Yakomeje agira ati “Ni gute wazahangana muri CAF niba ukomeje ibi?”

Uretse uyu mutoza wavuze ibi, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amagambo akemanga intsinzi y’ikipe y’Ingabo yabonetse kuri uyu munsi.

Nyuma yo kubona amanota atatu imbumbe y’uyu munsi, APR FC yahise isubirana umwanya wa mbere n’amanota 52.

Ayabonga ati nta butabera bwabaye mu mukino wahuje Rutsiro FC na APR FC
Rutsiro FC yatsindiwe kuri Stade Umuganda
Ubutumwa bwa Lebitsa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi