Abantu 17 bagabye igitero kuri kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho gukomeretsa abantu 8.
Abatawe muri yombi ni abo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kabirizi, mu midugudu ya Muhaga na Gihimbi.
Mu ijoro ryo ku wa 08 Gicurasi 2025 rishyira ku wa 09 Gicurasi 2025 nibwo inzego z’ibanze, Polisi na DASSO bagendeye ku makuru bari bafite bafashe bariya bantu.
Bariya bantu mu ijoro ryo ku wa 06 Gicurasi 2025 bikekwa ko ari bo bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya kompanyi yitwa ALMAHA kiri mu Kagari ka Gahunga, mudugudu wa Gatare bakomeretsa abantu 8, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, banibye amabuye y’agaciro nk’uko UMUSEKE wabibagejejeho mu nkuru ya mbere.
Aba bantu 17 bafashwe kandi banakekwaho kugira uruhare mu gucukura bakanagurisha amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ndetse bakanakomeretsa abaturage.
Abafashwe umukuru muri bo ari mu kigero cy’imyaka 58 naho umuto afite imyaka 16.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ati “Bariya bantu banakekwaho gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko, aho banafatanywe moto ebyiri bakoresha mu kuyatwara.”
Izo moto zifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi iperereza rikaba rikomeje. Abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Polisi iburira umuntu wese watekereza nabi yijandika mu gukora ibyaha kubireka, agakora imirimo yemewe kuko uzabigerageza bitazamugwa amahoro.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza