Gicumbi FC yagarutse mu Cyiciro cya mbere

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’intsinzi yakuye mu mukino w’umunsi wa gatanu w’imikino ya kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, ikipe ya Gicumbi FC yongeye kubona itike yo kuzakina mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu imanutse.

Ku wa gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa gatanu mu ya kamarampaka ya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri ari kurwanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Ni imikino yagombaga gusiga hari ibonye itike bidasubirwaho ari na byo byabaye, ndetse igatanga isura y’aho bigana ku yindi izaza ku mwanya wa Kabiri.

Gicumbi FC yari yasuye La Jeunesse FC kuri Stade Mumena, yahatsindiye ibitego 2-0 bituma ihita inuzuza amanota icyenda, yayihesheje kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe habura umukino umwe ngo imikino ya kamarampaka isozwe ahubwo hazakinwe umukino wo gutanga igikombe.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Gicumbi, yari ishyigikiwe n’abarimo Meya, Nzabonimpa Emmanuel uyobora aka Karere, Visi Meya Ushinzwe Ubukungu, Uwera Parfaite, Perezida wa Gicumbi FC, Eng. Niyitanga Désire n’abandi biganjemo abafana ba yo bari baturutse i Gicumbi.

Meya Nzabonimpa, yavuze ko bashimishijwe cyane n’iyi ntsinzi kandi abanya-Gicumbi batewe ishema n’ikipe ya bo.

Ati “Turashima uruhare rwa buri wese haba ku bafatanyabikorwa n’abakunzi ba Gicumbi FC. Ni ishema kuri twese ariko kandi nta gutezuka. Turashima buri umwe twahuriraga mu mikino y’aya marushanwa ku bibuga bitandukanye. Gicumbi FC yaba iya mbere kubera twe. Mureke turusheho kuyishyigikira kandi birashoboka.”

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bari baje kuyishyigikira, bavuga ko batewe ishema n’ikipe ya bo, kandi byari kuba biteye isoni n’agahinda kuba Stade ya bo izajya ikiniraho andi makipe bo bari mu Cyiciro cya Kabiri. Torres usanzwe uzwiho guherekeza Gicumbi FC hose ijya gukinira, yari mu byishimo byinshi.

Ati “Urambonera ukuntu Gicumbi FC yacu izamutse tukishima. Turifuza kujya tuhahurira na za APR FC ndetse na Rayon Sports, ibyishimo bikagaruka iwacu kandi tuzakora ibishoboka nta bwo Gicumbi FC izongera gusubira mu cyiciro cya Kabiri.”

Iyi kipe y’i Gicumbi, yahise igira amanota icyenda ndetse ihita ikatisha itike yo kuzakina mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2025-26 n’ubwo hakibura umukino umwe usoza iya kamarampaka.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje AS Muhanga yatsinze Étoile de l’Est FC igitego 1-0. Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Muhanga, yahise ifata umwanya wa Kabiri by’agateganyo n’amanota arindwi mu gihe La Jeunesse FC na Étoile de l’Est FC zo zifite amanota atanu.

Imikino ibiri isoza iyi ya kamarampaka inasoza shampiyona, izakinwa ku wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2025.

Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yahise ajya gushimira abakinnyi ku bwitange bagaragaje
Inkoramutima za Gicumbi FC, ntizigeze zibura hafi ya yo
Abayobozi ba Gicumbi FC, bayibaye hafi ibihe byose
Ni umukino wabereye kuri Stade Mumena
Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu imanutse
Meya Nzabonimpa Emmanuel (wambaye umupira w’umuhondo), yagiye ayiba hafi cyane muri uru rugendo

UMUSEKE.RW/EVENCE NGIRABATWARE

Yisangize abandi