Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) batangaza ko biteguye gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’iterambere rirambye.
Ibi babigarutseho mu nama ya Biro Politiki y’iri shyaka yateraniye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025.
Muri iki gikorwa, hemejwe ba Komiseri mu nzego zitandukanye z’ishyaka, ndetse hatangwa amahugurwa ku ngingo zirimo imiyoborere, amatora n’ibindi.
Abarwanashyaka ba Green Party Rwanda bijeje ubufatanye mu guteza imbere igihugu no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure, kuko bari mu gihugu gitekanye.
Yvonne Ingabire, Komiseri Wungirije wa Komisiyo y’Ubukungu, avuga ko bazakomeza gushyigikira ingamba za politiki y’u Rwanda zijyanye no guteza imbere ubukungu, by’umwihariko hibandwa ku rubyiruko.
Ati: “Tuzashyiraho imirongo migari yo kureba uburyo urubyiruko rwakomeza kwiteza imbere no guteza imbere ireme ry’ubukungu, duhereye ku bato cyane ko ari bo benshi dufite.”
Patrick Nishyirimbere avuga ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare muri politiki y’ubukungu bw’igihugu, kuko ibyemezo bifatwa batabigizemo uruhare bibagiraho ingaruka zikomeye.
Ati ” Simbiharire abasaza cyangwa abandi bantu bakuze, kuko nzi ko bizagira ingaruka ku buzima bwanjye mu gihe kiri imbere.”
Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza, yagarutse ku mishinga y’abarwanashyaka yakozwe mu turere dutandukanye igamije kwiteza imbere, ashimira Leta y’u Rwanda ku mikoranire myiza.
Yagize ati: “Ubukungu ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu, kandi dufite ibindi bijyanye n’uburezi, urubyiruko, kwiteza imbere, ubushakashatsi, n’ibindi bitandukanye byose.”
Yibukije imigabo n’imigambi y’ishyaka ayoboye, ashimangira ko Green Party idashyigikira impinduka z’ubutegetsi zishingiye ku ngufu cyangwa ku bikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.
Dr Habineza yanenze kandi igihugu cy’Ububiligi cyakomeje kwivanga muri politiki y’aka karere, by’umwihariko mu guhindanya isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Ntabwo ari ukwivanga gusa, ahubwo cyashatse guteranya u Rwanda n’amahanga. Ndumva byarasobanutse cyane ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika izo nkunga, ndetse no guhagarika Ambasade.”
Yasobanuye ko nubwo u Rwanda rwahagaritse imikoranire yarwo n’u Bubiligi, bitazigera bihungabanya iterambere ryarwo na busa.



