Gutakaza Fall Ngagne! Ibyatumye Rayon igwa munsi y’urugo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Kimwe muri byinshi Rayon Sports yabuze ngo ibashe kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25, harimo no gutakaza rutahizamu wayifashije, Fall Ngagne wavunitse.

Nyuma yo kuyobora urutonde rwa shampiyona igihe kinini ndetse benshi mu bakunzi ba yo bagatangira kwizera kwegukana igikombe cya shampiyona, byaje kurangirira mu marira y’aba-rayons.

Abasesengura shampiyona y’u Rwanda, bahamya ko Rayon Sports mu byayikoze mu nkokora harimo no gutakaza rutahizamu wa yo, Fall Ngagne wavunitse afite ibitego 13. Uyu munya-Sénégal yafashije cyane iyi kipe ku kigero cy’uko yayitsindiraga byibura igitego kimwe kuri buri mukino.

UMUSEKE wagerageje kwegeranya ibyo Gikundiro yabuze kugira ngo igwe munsi y’urugo nk’uko byagenze kuri Kiyovu Sports mu 2021-22 ubwo yatakarizaga igikombe cya shampiyona mu Burasirazuba kuri Sunrise FC.

Gutakaza Fall Ngagne!

Kubura uyu rutahizamu kandi ikipe yari igeze mu rw’amahina, byayikoze mu nkokora, cyane ko ari umukinnyi wayifashije cyane muri uyu mwaka w’imikino. Ni umukinnyi wagiye ayitsindira aho byabaga byagoranye kubona igitego, ariko Ngagne akagishyiramo.

Kumutakaza, byari bisobanuye ko ari umubare w’ibitego batakaje kandi nta bisubizo byinshi Rayon Sports yari ifite ku mwanya we n’ubwo yahise isinyisha Biramahire Abeddy utarayitsindiye byinshi.

Ihindagurika ry’abatoza!

Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yahinduyemo abatoza gatatu. Ku ikubutiro habanje kugenda uwongerera imbaraga abakinnyi, Ayabonga Lebitsa asimburwa na Hategekimana Corneille ariko uyu Munya-Afurika y’Epfo aza kugarurwa nyuma yo gusanga akenewe.

Mu Ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, hahise hagenda Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, ashinja Rayon Sports ko itubahirije ibyo impande zombi zari zumvikanye. Haciyemo imikino Robertinho atoza nta mwungiriza afite ariko haza kuzanwa Rwaka Claude watozaga ikipe y’Abagore ya Rayon Sports WFC.

Budaciye Kabiri, ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Nzove bwahise buhagarika Robertinho na Mazimpaka André wari umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe. Aba bombi bashinjwaga umusaruro nkene kuko ikipe yari imaze iminsi itakaza imikino bya hato na hato.

Abakurikira shampiyona y’u Rwanda, bahamya ko uku guhinduranya abatoza, biri mu byakoze mu nkokora Rayon Sports mu gihe kwa mukeba ho bakoraga ibya bo batuje n’ubwo na bo baje gutandukana n’abatoza mu mpera za shampiyona.

Ikindi cyavuzwe muri Rayon Sports, ni uko uwari umutoza mukuru wa yo, yashyizwe ku ruhande bivugwa afite uburwayi bw’amaso ndetse atabasha kubona neza ngo akurikirane uko umukino uri kugenda n’ubwo we yaje kubihakana.

Amikoro make!

Biratangaje kumva ko abakinnyi b’ikipe ihatanira igikombe cya shampiyona, bifata bagahagarika akazi bashinja ubuyobozi kutabahemba. Muri uyu mwaka w’imikino, byarabaye muri Rayon Sports ubwo abakinnyi bishyuzaga imishahara ya bo nyamara iyi kipe yari igifite umwanya wa mbere.

Ibi bihita bigaragaza ko amikoro y’iyi kipe yo mu Nzove mu byayikoze mu nkokora harimo n’amikoro adahagije nyamara uwo bari bahanganye yarishaga ifi inkoko i Shyorongi.

Kudahozaho!

Ubundi abasobanukiwe neza iby’umupira w’amaguru, bavuga ko ikipe idashobora gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe yaba idashobora guhozaho mu gutsinda imikino. Kuri Gikundiro ho, byageze aho itakaza imikino myinshi yikurikiranya n’ubwo na mukeba wa yo atari mwiza cyane uyu mwaka.

Gucengana ku ba-Rayons!

Mu mupira w’amaguru, biba bigoye ko hari icyo wageraho wenyine nta bundi bufasha ubonye. Iyo bigeze kuri Rayon Sports ho, byakabaye byiza kurushaho mu gihe baba babashije kubyaza umusaruro ubwinshi bwa bo ariko muri uyu mwaka si ko byagenze.

Mu gihe ikipe yarimo irwana no gushaka amanota yo kugumana umwanya wa mbere, humvikanye ihangana rya Munyakazi Sadate na Perezida w’ikipe, Twagirayezu Thadée nyamara ababa hafi y’iyi kipe bavuga ko kitari igihe cyiza cyo guterana amagambo kuko biri mu byazanye umwuka mubi muri uyu muryango.

Khadime Ndiaye yaketsweho gutsindisha ikipe nkana!

Ibi byahereye ku mukino wa Mukura Victory Sport, Rayon Sports yatsinzwemo igitego 1-0 muri Stade Amahoro mu mpera za Werurw. Kuva ubwo, hatangiye kumvikana umwuka uvuga ko hari abakinnyi ba yo bari bahawe amafaranga ngo bitsindishe.

Mu mazina yavuzwe, harimo ni umunyezamu Khadime Ndiaye, Myugariro w’Ibumoso, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji ukina mu gice cy’ubusatirizi aca ku mpande.

Ibintu byongeye kuba bibi cyane kuri Khadime, ubwo Rayon Sports yanganyaga na Marines FC ibitego 2-2 ariko agatungwa urutoki byaje no kumuviramo gushyirwa ku ruhande burundu kugeza shampiyona irangiye. Ibi byiyongeragaho ibindi bitego yagiye atsindwa ariko abafana bavugaga ko bidasobanutse ndetse batumva impamvu aticazwa ngo hakine undi.

Igitego cya mbere cyinjijwe na Ndikumana Fabio cyasaga neza n’icyo Rayon Sports yatsinzwe kuri Mukura VS, aho ari ishoti ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe uyu munyezamu yasohotse nabi umupira waterewe kure na Rugirayabo Hassan ukamurenga, ku gitego cya kabiri.

Uyu munyezamu w’Umunya-Sénégal yahise ashyirwa ku ruhande burundu, hitabazwa Ndikuriyo Patient naho Mugisha Yves aba umunyezamu wa kabiri.

Isoko rya Mutarama 2025 ryabaye ribi!

Abakunzi ba Gikundiro batandukanye, bashimangira ko kimwe mu cyabakoze mu nkokora, harimo no kuba ikipe itaritwaye neza ku isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama. Gikundiro yari yiteze ko abo yaguze bazayiha byinshi ariko yabonye ibitandukanye n’ibyari byitezwe.

Muri Mutarama, Rayon Sports yagiye isoko igura abakinnyi bane bashya ari bo Biramahire Abeddy na Adulai Jaló basatira izamu, Assana Nah Innocent ukina ku mpande ndetse na Souleymane Daffé ukina hagati yugarira.

Biramahire Abeddy ni we umaze iminsi ahabwa umwanya bihoraho, ariko na we biragoye ko yaziba icyuho cya Fall Ngagne mu gihe Daffé akina rimwe na rimwe, ubundi agasimburwa kubera imvune aho akina aziritse amatako yombi.

Umunya-Guinée Bissau, Adulai Jaló, yabonye umwanya inshuro zirenga eshatu, ariko umusaruro we ukomeza kuba nkene ndetse amakuru avuga ko urwego rwe rutishimwe n’abatoza nk’uko bimeze kuri Assana Nah ukomoka muri Cameroun.

Imvune za bamwe mu beza ikipe yagenderagaho!

Kimwe mu byasubije inyuma umusaruro wa Rayon Sports harimo  n’imvune z’abakinnyi nka rutahizamu Fall Ngagne wayitsindiye ibitego 13 mu mikino 13, Muhire Kevin wagiye avunika kenshi muri uyu mwaka, Ndayishimiye Richard, Iraguha Hadji na Khadime Ndiaye.

Ubuyobozi bwacitse intege bigishoboka!

Nyuma yo gutakaza umukino wa Bugesera FC ubwo Rayon Sports yatsindwaga ibitego 2-1, Twagirayezu Thadée uyobora iyi kipe, yumvikanye avuga ko igikombe cyagiye ariko ibikombe bigihari. Yari imvugo yumvikanisha ko nyuma yo gutakaza uyu mwanya wa mbere, byarangiye batawusubirana nyamara hari hakiri imikino ibiri ngo shampiyona irangire.

Aha ni ho kapiteni wa Gikundiro, Muhire Kevin yahereye avuga ko ubuyobozi bwabivuyemo hakiri kare bigatuma imikino ibiri ya nyuma bayikina basa nk’abana b’impfubyi.

Gusa n’ubwo hari ibyakoze mu nkokora ariko hari n’ibyo abantu bashima byagenze kuri iyi kipe ivuka mu Akarere ka Nyanza. Nta wabura gushima ko hari igihe cyageze aba-rayons bakavuga ururimi rumwe, abafana ba yo bakaza kuyishyigikira ku mikino itandukanye no kuba amakosa yaragabanutse mu migurire y’abakinnyi bashya.

Byibura bishimira ko uyu mwaka amakosa atabaye menshi mu migurire y’abakinnyi
Fitina yageze aho ahagarika akazi yishyuza ikipe
Kuvunika kwa rutahizamu, Fall Ngagne, biri mu byakomye mu nkokora Rayon Sports
Robertinho yahagaritswe ashinjwa ko arwaye amaso ariko hakazamo n’umusaruro nkene
Uwari umutoza wungirije, Quanane Sellami yageze aho aragenda ashinja ikipe kutubahiriza amasezerano
Ubuyobozi bwageze aho bucika intege
Nyamara abafana ntacyo bimye ikipe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi