Igiciro kikiri hejuru cya ‘Cotex’ kibangamira abakobwa bari mu mihango

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abakobwa benshi baracyahura n’imbogamizi mu kubona impapuro z’isuku zizwi nka ‘Cotex’, kubera igiciro cyazo kikirihejuru, ibituma bamwe biga nabiIgiciro kikiri hejuru cya ‘Cotex’ kibangamira abakobwa bari mu mihango, abandi bagahura n’ipfunwe ndetse n’ihezwa mu gihe bari mu mihango.

Mu Rwanda habarurwa ko nibura abagore n’abakobwa bari hagati ya miliyoni eshatu n’enye bajya mu mihango buri kwezi.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko iyo isuku yo mu gihe cy’imihango ititaweho uko bikwiye bishobora gutera izindi ndwara zitewe n’ibikoresho byakoreshejwe ndetse bikanatera ipfunwe abagore n’abakobwa bamwe bagasiba ishuri n’izindi gahunda zabo.

Umurerwa Kayigamba Iris wo mu Karere ka Bugesera avuga ko nubwo akato gahabwa abakobwa bari mu mihango kagenda kagabanuka, hari abakigira ipfunwe.

Ati ” Ntekereza ko iryo pfunwe rituruka y’uko umukobwa iyo ari gukura usanga ibiganiro by’imihango abigirana n’abakobwa bagenzi be n’umubyeyi we ariko ugasanga nk’abasaza bacu batazi ibijya imbere.”

Avuga ko mu mashuri haru ubwo umukobwa aba atakisanzura kuko yenda haba hari igihe yasetswe yatunguwe n’imihango.

Ati ” Uko byakemuka bikwiriye guhera mu babyeyi no mu miryango yacu, ababyeyi b’abagore bakabiganiriza abagabo bakababwira ko bafite umwana w’umukobwa uzaca muri ibyo bihe nakura.”

Uyu mwari avuga ko ‘Cotex’ zigihenze kandi bigira ingaruka ku bakobwa; asaba ubufatanye mu gutegura igikorwa ngarukamwaka cyangwa ngarukakwezi cyo gufasha abagorwa no kubona ibyo bikoresho by’isuku mu mihango.

Ganza Rutsinga Queen wo mu Karere ka Kicukiro nawe avuga ko abakobwa bakigowe no kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango.

Ati ” Igiciro kiramutse kivuye ku 1500 rwf kikagera ku giciro cya 500 byadufasha ariko uko ubukangurambaga bugenda bukorwa hifuzwa ko abayikeneye bayivonera ubuntu.”

Dr. Mbaraga Gilbert ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri AHF Rwanda avuga ko uyu muryango ukorera mu turere 11, basanzwe bafite ibikorwa byo gukangurira abantu kwirinda virusi itera SIDA no kuvura abagize ibyago byo kwandura.

Asobanura ko aho ariho bafite porogamu igamije gufasha abana b’abakobwa kuguma mu ishuri ko kandi batajya mu ishuri badafite ibikoresho by’isuku.

Ati ” Aho niho tubatera inkunga yo kubigisha uburyo bakora isuku mu gihe bagiye mu mihango tukabashyira n’ibikoresho bashobora gukoresha mu gihe bari mu mihango, tukanakorana n’mashuri cyane mu bukangurambaga.”

Dr. Mbaraga asobanura ko ikibazo cy’ibiciro bya cotex ku isoko bikiri imbogamizi mu gutuma abana b’abakobwa batabona ibikoresho by’isuku mu bihe by’imihango.

Bigirimana Rosine, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga ko bakomeje gukangurira abafatanyabikorwa gushyiraho inganda zikora ibikoresho by’isuku kugira ngo ibicuruzwa biboneke byinshi kandi igiciro kigabanuke.

Ati ” Izo nyigisho zikangurira n’abana b’abahungu gufasha abakobwa mu gihe bari mu mihango, ntibabahe akato.”

Akomeza avuga ko bakomeje gukangurira abafatanyabikorwa babo gushyiraho inganda zikora ibikoresho by’isuku mu mihango kugira ngo biboneke ari byinshi igiciro kibe cyagabanuka.

Ati “Leta yakuyeho imisoro [ ku bikoresho by’isuku byifashishwa mu mihango], ibyi byose byaturutse ku buvugizi buturutse mu bafatanyabikorwa bacu nka Minisiteri y’Ubuzima.”

Mu mwaka wa 2019 Leta y’u Rwanda yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA), ku bicuruzwa by’isuku by’abagore n’abakobwa bari mu mihango bizwi nka Cotex cyangwa Sanitary Pads.

Icyo gihe Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza ababuraga ubushobozi bwo kubigura igihe bari mu mihango.

Bigirimana Rosine, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)
Dr. Mbaraga Gilbert ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri AHF Rwanda
Ganza Rutsinga Queen asaba ko habaho uburyo bwo ufasha abakobwa kubona ‘Cotex’ ku giciro cyoroshye
Umurerwa Kayigamba avuga ko umukobwa wo mu cyaro akigorwa no kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango
Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF on HIV/AIDS & H.P) rivuga ko rikomeje ubuvugizi
Uwineza Lilliane washinze uruganda rwitwa Uruganda Inovos Ltd rukora Tamu sanitary pads avuga ko gushinga uru ruganda byashibutse ku bibazo abakobwa bahuraga nabyo

Haganiriwe ku cyakorwa ngo ‘Cotex’ ibe igikoresho cy’ibanze kiboneka kidahenze

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi