Maranatha Family Choir yasohoye ’Irasubiza’ ihumuriza imitima ihagaze-VIDEO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Maranatha Family Choir yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Irasubiza”, irimo ubutumwa buhumuriza imitima, ikangurira abantu gukomeza kwizera Imana kuko ari yo isubiza amasengesho y’abizera.

‘Irasubiza’ ni indirimbo yavukiye mu mutima wa Aimable Byiringiro, umwe mu bagize Maranatha Family Choir, ubwo Imana yamushyiraga ku mutima ubutumwa bukomeye.

Iyi korali ivuga ko ubwo Bugingo yayigezaga kuri bagenzi be, batangajwe n’ubutumwa buyirimo kuko atari indirimbo isanzwe, ahubwo yari ijambo ry’Imana rigenewe benshi muri iki gihe.

Iti ” Ifite ubutumwa bwo guhumuriza, guha abantu icyizere no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizera kuko isubiza amasengesho.”

Maranatha Family Choir yongeraho ko “Irasubiza” si indirimbo gusa, ni ubutumwa buvuga Imana isubiza mu gihe cyayo.”

Iyi korali ivuga ko ifite imishinga myinshi, irimo alubumu nshya bateganya gushyira hanze, aho batangiye gusohora indirimbo imwe ku yindi mu majwi no mu mashusho.

Iti “Turateganya gukora indirimbo zindi tuzaba dufatanije n’abandi baramyi dusangiye umurimo.”

Ivuga kandi ko batangiye kongera kuririmbira mu nsengero zitandukanye ndetse no mu bindi bice batumirwamo, kugira ngo bafatanye n’abandi mu kuramya Imana.

Maranatha Family Choir itangaza ko iri gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu mwaka wa 2026, kigahuza abakunzi bayo n’abantu bose bifuza kuramya Imana mu buryo budasanzwe.

Mu myaka ine ishize, Maranatha Family Choir yahisemo kuvugurura imikorere yayo, harimo uburyo baririmbamo, gufata amajwi n’amashusho, imitegurire y’ibitaramo n’imiyoborere.

Iti “Kubwo gufashwa n’Imana, twagambiriye bidasubirwaho kunoza umurimo dukora, kuko Imana ikwiriye ibinoze kurusha undi wese.”

Mu buryo bw’amajwi, indirimbo ‘Irasubiza’ yatunganyijwe na Marc Kibamba; amashusho yayo yayobowe na Gad.

Reba hano indirimbo Irasubiza

Maranatha Family Choir bavuga ko bahinduye imikorere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi