Mu gihe uburinganire n’ubwuzuzanye bigenda bihinduka inkingi y’iterambere rirambye, ibigo by’abikorera n’ibya Leta mu Rwanda biri kugenda bihindura imikorere mu rugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire.
Mu gufasha iyo gahunda kugera ku ntego, hashyizweho ikirango cy’ubuziranenge kigenerwa ibigo byimakaza iryo hame mu Rwanda.
Iki kirango gihabwa ibigo byashyize mu bikorwa politiki yo gushyigikira uburinganire, bikabihesha ishimwe kandi bikabigaragaza nk’intangarugero mu guharanira amahirwe angana muri sosiyete.
Inyungu z’iki kirango ku bigo:
Bituma ibigo bifungurirwa amarembo y’amasoko mpuzamahanga, kuko byizerwa n’abafatanyabikorwa n’abakiriya nk’ibyiyemeje imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro z’uburinganire.
Bishyira ibigo ku isonga mu kurengera uburenganzira bwa muntu no kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
Bihinduka ibiranga impinduka nziza muri sosiyete, bikaba isoko y’icyitegererezo ku bindi bigo.
Bitanga umusanzu ukomeye mu guca imyumvire iciriritse ishingiye ku ivangura rishingiye ku gitsina, bigatuma habaho ubufatanye bwuzuye mu kazi.
Byongera umubano mwiza n’imikorere myiza mu kazi, binyuze mu kwitabirwa n’abakozi n’abafatanyabikorwa.
Gushyira mu bikorwa iyi gahunda:
Mu nama yabaye ku wa 14 Gicurasi 2025, yahuje inzego za Leta, abikorera na UNDP Rwanda, hafashwe umwanzuro wo kongera imbaraga mu kwimakaza uburinganire, bitari uko bigenwa n’amategeko gusa.
Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), yasobanuye ko iki kirango gihabwa ibigo byujuje ibisabwa byo gushyira imbere amahirwe angana mu bakozi babo.
Ati” Ni ishimwe rigaragaza ko ikigo cyashyize imbere amahirwe angana, kikaba icyitegererezo mumiyoborere myiza.”
Yongeyeho ko mu masoko yo hanze, cyane cyane i Burayi no muri Amerika, uburinganire butakiri inyongera, ahubwo ari ishingiro ry’ukwemera kw’ibicuruzwa.
Yagize ati: “Ibihugu byinshi ntibikemera ibicuruzwa bitagaragaza ko byakozwe hubahirijwe ihame ry’uburinganire.”
Iki cyemezo cya RS 560:2023 Gender Equality Seal cyongera agaciro k’ibicuruzwa by’u Rwanda, bikarushaho guhesha isura nziza igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku nkingi ya ‘Gender Equality Seal’ yemewe ku rwego mpuzamahanga, kandi ijyanye n’Intego ya 5 y’Iterambere Rirambye (SDG 5).
Umutoni Gatsinzi Nadine, Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, yavuze ko iki kirango gifasha ibigo kunoza imikorere, kikazanira abagabo n’abagore amahirwe angana.
Yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu 2018 ifasha ibigo by’abikorera kunoza imikorere no guteza imbere imibereho myiza y’abakozi binyuze mu kubafasha guhuza akazi n’ubuzima bwite.
Ati:“Uyu munsi dufite ibigo 30 byarangije kubona icyo twita ‘Gender Equality Seal,’ kuko hari ibyo bahinduye mu mikorere yabo.”
Impinduka mu bigo byafashe iki kirango
Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company, Nzeki Samuel Munyao, avuga ko kubona icyemezo cya ‘Gender Equality Seal’ bibafasha cyane mu bucuruzi bakora umunsi ku munsi.
Ati “Tubasha kwereka abakiriya n’abafatanyabikorwa ko twubahiriza amahame y’uburinganire, bikongera icyizere ku batugana.”
The New Times na yo igaragazwa ko iri mu bigo byazamuye umubare w’abagore n’abakobwa bayikorera nyuma yo kwinjira muri gahunda ya ‘Gender Equality Seal’.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimangiye ko ubu ari igihe cyo gushyira mu bikorwa politiki zishingiye ku buringanire.
Yagize ati:“Turashishikariza inzego zose gushyiraho sisiteme zifatika zituma abagabo n’abagore bagira uruhare rungana mu iterambere ry’igihugu.”
Nubwo iki kirango gitangwa ku buntu ku bigo bito n’ibiciriritse, inganda nini zo zishyura 100,000 Frw gusa, kikamara imyaka itanu.
Ikigereranyo n’ibindi bihugu ku isi:
Mu Burayi, ibihugu byinshi nka Suède, Noruveje, n’Ubudage byashyizeho amategeko akomeye asaba ibigo gushyira mu bikorwa politiki z’uburinganire, kandi bigatanga ibyemezo byemewe ku rwego rw’igihugu, nk’ikimenyetso cy’umusaruro mu kwimakaza uburinganire mu kazi.
Muri Amerika, ibigo byinshi byashyizeho gahunda zo guteza imbere uburinganire, aho bigira uruhare mu kongera umusaruro n’imikorere myiza, ndetse bigashyigikirwa n’amategeko agenga uburinganire mu kazi.
U Rwanda ruri mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu karere k’Afurika mu gushyiraho no guteza imbere ikirango cy’ubuziranenge mu buringanire, kikaba kimwe mu bisubizo by’ingirakamaro mu guhangana n’ivangura rishingiye ku gitsina, bigashyigikira iterambere rirambye.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW