Nyanza: Abacitse ku icumu rya Jenoside bashimye Inkotanyi zabarokoye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza yashimiye ingabo z'Inkotanyi zabarokoye

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA bwashimiye ingabo z’Inkotanyi zabarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho bahigwaga ngo bicwe.

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe bajugunywe mu mugezi wa Mwogo mu cyahoze ari komine Masango muri Purefegitura ya Gitarama ubu hakaba ari mu kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza,  Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza Niyitegeka Jean Baptiste yashimiye ingabo z’Inkotanyi zarokoye Abatutsi bahigwaga ngo bicwe bose bazime nkuko ababicaga babyifuzaga.

Yagize ati”Turashimira Ingabo z’Inkotanyi zaturokoye, abo tubyara nabo turera duhora tubatoza nabo kuba Inkotanyi.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza Kandi yakomeje avuga ko atari ukurokora abatutsi gusa kuko naho Inkotanyi zihagarikiye jenoside yakorewe abatutsi 1994 zakoze byinshi by’iterambere igihugu kigezeho aho zubatse amavuriro, amashuri, abaturage bakagira amashanyarazi, imihanda n’ibindi.

Yagize ati”Byose tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame utuyoboye neza.”

Perezida wa IBUKA kandi yavuze ko nta wamenya abantu bishwe bakajugunwa mu mugezi wa Mwogo kuko bari benshi cyane ariko byibura hari abarokotse kandi nubwo bagiye babasigiye umurage mwiza.

Depite Muhakwa Valens wari wifatanyije n’abaturage ba Kadaho akanaba umushyitsi mukuru, yasabye abaturage kwirinda ingebitekerezo ya jenoside kuko ubutegetsi bubi u Rwanda rwagize bwayigishije abaturage binatuma jenoside ibaho abatutsi baricwa.

Yagize ati”Abantu bakwiye kumenya amateka no kwirinda abayobya mu guhakana no gupfobya jenoside”

Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri jenoside bo mu kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza hari abajugunwe mu mugezi wa Mwogo hakaba n’abandi baruhukiye mu rwibutso rwa Kabagari mu karere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza nabwo bwitabiriye iki gikorwa
Bashyize indabo ku rwibutso rw’Abishwe muri Jenoside
Depite Muhakwa yunamiye abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kabagari
Abashyitsi baturutse mu nzego zitandukanye nabo bitabiriye iki gikorwa

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

 

Yisangize abandi