Nyanza: Imbamutima z’abatoza basoje amahugurwa ya Licence C-CAF

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’amezi abiri bari guhabwa amahugurwa yo  ku rwego rwa Licence C-CAF, abatoza bahuguriwe mu Akarere ka Nyanza, bijeje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko ubumenyi bahawe biteguye kuzabubyaza umusaruro bazamura ubushobozi bw’abato bakina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Guhera tariki ya 17 Werurwe kugeza ku wa 17 Gicurasi 2025, abatoza 60 bari ku rwego rwa Licence D itangwa na Ferwafa, bahawe amahugurwa yo ku rwego rwa Licence C-CAF. 30 muri aba batoza, bahuguriwe mu Mujyi wa Kigali ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bahugurwa n’abarimu barimo Kirasa Alain, Hitimana Thierry na Casa Mbungo André.

Abandi 30, bahuguriwe mu Akarere ka Nyanza mu Intara y’Amajyepfo, bigishwa n’abarimu barimo Rutsindura Antoine, Ndaguza Théonas na Bazirake Hamim unashinzwe amahugurwa muri iri shyirahamwe.

Nyuma y’amezi abiri bari guhabwa ubumenyi bazashyira abana batoza, abatoza batorejwe mu Akarere ka Nyanza mu Kigo cy’urubyiruko cy’Akarere, bavuze ko biteguye kugaragaza ko ubumenyi bahawe bazabubyaza umusaruro, bakabigaragaza bazamurira urwego abo bana batoza.

Abatoza 30 bahuguriwe mu Amajyepfo, barimo amazina asanzwe azwi nka Hakizimana Patrick uba muri RBC FC, Cyiza Yassin uba muri La Jeunesse FC, Nzabanita David ‘Saibad’ uba muri Unity SC, Amir-Khan uba mu Intare FC, Djuma utoza abato ba Mukura VS, Ndayishimiye Reagan usanzwe ari umunyamakuru ufite izina rinini ariko akaba n’umutoza wungirije muri Special Force FC, Muvandimwe JMV usanzwe ari myugariro wa Mukura VS ariko akaba yarahisemo gutangira kwiga ubutoza, Junior usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri AS Muhanga n’abandi.

Shyaka Jean Gaga uba muri Immigration FC nk’umutoza wungirije, yabwiye UMUSEKE ko batazatenguha abarimu babahuguye kandi biteguye kujya gukorera ku kibuga aho kubika ibyangombwa mu kabati.

Ati “Ubu ng’ubu hari byinshi twigiyemo. Kumenya imyitozo ugiye gukoresha. Ahanini twamenye kumenya ikintu ugamije mu myitozo yawe. Ntaraza, hari ukuntu watozaga ugamije gushaka umusaruro mwiza biri aho ariko utamenya uburyo uwushakamo.”

“Ariko ubu twamenye uburyo bwinshi wakoresha mu gihe bumwe bwanze. Turasaba FERWAFA kugira ubuvugizi ku batoza bamburwa mu makipe cyangwa ntibahabwe agaciro.”

Uyu mutoza, yasoje yizeza Ferwafa ko ubumenyi bakuye i Nyanza, bazabuha abana cyangwa abakuru bazatoza kandi bizeye ko hari kinini bazahindura muri ruhago y’u Rwanda.

Aba batoza, bazemererwa kuzakora amahugurwa yo ku rwego rwa Licence B-CAF mu myaka ibiri iri mbere nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ibigena.

Abatoza bahuguriwe i Nyanza, bijeje kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Djuma utoza abato ba Mukura VS, yari mu bahawe aya mahugurwa
Turinamahirwe ‘Copain’, ari mu bahuguriwe i Nyanza
Cyiza Yassin wa La Jeunesse FC
Shema Eric ukinira Nyanza FC, yari mu baje gufata aya mahugurwa
Bazirake Hamim ushinzwe amahugurwa muri Ferwafa, nawe yashimiye aba batoza uko bitwaye mu mezi abiri bamaranye
Hakizimana Patrick wa RBC FC, yari mu bahawe ubu bumenyi
Junior wa AS Muhanga, ni umwe mu batoza bahuguriwe i Nyanza
Mwarimu Rutsindura Antoine ufite ubumenyi bwinshi ku mupira w’amaguru, yari mu barimu batatu batanze amasomo i Nyanza
Habayeho umwanya wo gufatana udufoto n’abarimu ba bo
Buri umwe yafashe ifoto ari kumwe n’abarimu
Amir-Khan utoza abanyezamu ba Intare FC, yari mu bahawe ubu bumenyi
Shyaka Jean Gaga wa Immigration FC
Phanuel uba muri Nyanza FC, yari mu batoza 30 bahuguriwe i Nyanza
Aba batoza bafatanye amafoto agaragaza ko bishimiye gusoza neza aya mahugurwa
Emmanuel ‘Nsoro’ uba muri Muhazi United, yari mu bakoze aya mahugurwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi