Amatorero atanu akorera umurimo w’Imana mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 11 Gicurasi 2025 yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi anaremera abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.
Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’aya matorero ku bufatanye n’Umuryango w’Isanamitima n’Ubwiyunge witwa Pilgrim Center for Healing and Reconciliation.
Hafashwe umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hararirimbwa indirimbo z’ihumure, hanacanwa n’urumuri rw’icyizere.
Umwe mu barokotse yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ukuntu Inkotanyi zamugaruriye icyanga cy’ubuzima.
Muri iki gikorwa, amatorero yibukijwe ko, nk’abayobozi ba roho, bafite uruhare runini mu kubanisha Abanyarwanda, mu kwigisha ubumwe no mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bishop Kayumba Laetitia Karemera, umuyobozi mu Itorero Living Word Church Rwanda, avuga ko kwibuka ari umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Ati: “Umusanzu wacu nk’Itorero ni ugutegura iki gikorwa kugira ngo twifatanye n’abacu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubabe hafi kandi tubereke ko turi kumwe na bo.”
Avuga ko iki gikorwa kiba ari n’umwanya mwiza ku rubyiruko, kuko rusobanurirwa amateka y’u Rwanda yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bishop Paul Ndahigwa, umushumba mu Itorero Vivante akaba n’Umuyobozi wa ‘Pilgrim Center for Healing and Reconciliation’, avuga ko amadini n’amatorero agira uruhare runini mu guhumuriza imitima yashengutse.
Avuga ko bafite inshingano zo gusobanurira cyane cyane urubyiruko amateka y’Abanyarwanda mu buryo bw’ukuri, kugira ngo bamenye intambara bagomba guhangana na yo.
Ati: “Kuba Umunyarwanda umwe, wizera Imana, wanga icyaha kandi urwanya amacakubiri na jenoside yaduteje amakuba angana gutya.”
Ufitinema Rosalie, uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga, ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idahwema kuba ku isonga mu gufasha abarokotse Jenoside no gukomeza kubavura ibikomere.
Avuga ko, nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimira bikomeye Inkotanyi zabatabaye, kuko iyo zitagoboka nta Mututsi wari kurokoka ngo asigare ku butaka bw’u Rwanda.
Ati: “Kwibuka ni ubukristu, ni ubumuntu, kandi tuzahora twibuka imyaka n’imyaka, dusubiza agaciro kandi duha icyubahiro abo bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Tuyishimire Fiacre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, yahamagariye amadini n’amatorero yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, anasaba abitabiriye igikorwa cyo kwibuka kuba umwe no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.





NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW