Ubuyobozi bwa Musanze FC bweguye

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubona amanota agumisha Musanze FC mu Cyiciro cya mbere, Umuyobozi w’iyi kipe, Tuyishimire Placide ‘Trump’ na Visi Perezida we wa Kabiri, Rwamuhizi Innocent, beguye kuri izi nshingano.

Amakuru y’ubwegure bwa ‘Trump’ n’uwari Visi Perezida we wa Kabiri, yemejwe n’amabaruwa bombi bandikiye Meya w’Akarere ka Musanze, bavuga ko beguye ku nshingano bari bafite ku mpamvu za bo bwite.

Tuyishimire yavuze ko inshingano zo kuyobora Musanze FC yari afite, zizarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2024-25, kandi atiteguye kuzazikomeza nyuma y’imyaka 10 yicaye mu iyi ntebe.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze, bayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 34 ayemerera kuguma mu Cyiciro cya mbere n’ubwo uyu mwaka yabayeho ubuzima bugoye.

Trump yavuze ko atazakomeza kuyobora Musanze FC
Rwamuhizi Innocent nawe yeguye ku nshingano yari afite
Musanze FC yabonye amanota ayirekera mu Cyiciro cya mbere
Ibaruwa ya Rwamuhizi
Ibaruwa ya Tuyishimire Placide

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi