Abatuye ku Murindi w’Intwari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abo ku Murindi w'Intwari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera

Gicumbi: Urubyiruko rwiganjemo n’abakuze baturutse mu murenge wa Kaniga hazwi nko ku Murindi w’Intwari, basobanuriwe amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu murenge wa Ntarama, ho mu Karere ka Bugesera.

Bashimangira ko bagomba kwamagana ahari ingengabitekerezo y’amacakubiri.

Babigarutseho ku wa 15 Kamena 2025 nyuma yo gusura ahari Kiliziya ya Ntarama hagaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe impinja, abagore batwite, n’abasaza, kandi bigakorwa bitewe n’ingengabitekerezo yo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Mukarusine Melanie waturutse mu murenge wa Kaniga, avuga ko nubwo aho baturiye ku Murindi w’Intwari hatabayeyo ubwicanyi bukabije nk’ahandi, kuko bagize amahirwe abatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, ingabo za RPA zirukanaga abicanyi bagahungira mu bindi bice.

Ati: “Urebye twe ku Murindi ntabwo habayeyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bukabije nk’ahandi, kuko Inkotanyi zahise zitugeraho maze zirabatabara, gusa twabonye aho bakubitaga impinja ku bikuta kandi nta cyaha zabaga zifite, abishwe bahungiye mu Kiliziya bazi ko ntawuzabasangamo ariko babishe urwagashinyaguro.”

Akomeza avuga ko kuba byaratewe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri, ngo nibyo byatumye batwara isomo ryo gukumira buri muntu wagaragaraho amacakubiri, ndetse aho babyumvise bakahatungira agatoki.

Nkerabigwi Innocent we avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, bagomba kuzana n’abana babo, bakamenya amateka kuruta uko hari ababashuka bavuga ko nta bwicanyi bwigeze bubaho.

Amateka y’Abatutsi biciwe i Ntarama, agaragaza ko ubwicanyi bwahereye mbere ya 1994, ariko indege y’uwari umukuru w’igihugu yamara kugwa bakajya kwihisha ku gasozi ka Kinkwi, leta yoherezayo abasirikare bafite imbwa barabahiga, ndetse abajyaga mu gishanga bashakishwa indege ikajya ibarasa bihishe mu rufunzo.

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri 5000 birenga, hari abicwaga babanje gusambanywa ku ngufu, abashyirwagaho ibyo kuryamaho (matelas) bakabatwika, ndetse hagaragaza ibizinga by’amaraso yaho bakubitaga impinja ku bikuta, ibintu abahasura bavuga ko kubiba ingengabitekerezo ari icyaha kigomba gukumirwa na buri wese.

Ngombwa Evode umukozi ushinzwe kubungabunga urwibutso rwa Ntarama, avuga ko abaturage bo muri aka gace bari barigishijwe ko Abatutsi ari abirasi, ndetse bafite ubugome bigatuma bashakishwa aho bari hose, bakicwa bazira uko bavutse.

Ibi kandi byakorwaga bitewe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri yari igamije gukora ibyo bise “Noheri y’Amaraso”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Ndizihiwe Cyiriaque avuga ko abaturage basobanuriwe amateka ya Ntarama hagamijwe kurushaho kwamagana abashobora kugira ingengabitekerezo, kurwanya abahakana amateka n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bigafasha urubyiruko rwavutse nyuma ya 1994 rukamenya neza amateka kuruta uko bajyaga basobanurirwa mu ishuri gusa.

Ati: “Twabajyanye gusura amateka, ariko kandi nibo bari babidusabye, babonye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse bafata ingamba zo gukumira buri wese washaka kuzana amacakubiri. Batweretse ko bifuza kwigisha ubumwe no gutanga umusanzu wo kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.”

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase asaba abaturage kumva ko hatabayeho gukumira byazatuma basubira mu icuraburindi, bigateza ubwicanyi nk’ubwabaye muri 1994.

Ati: “Ni amateka ashariye babyiboneye! Gusa turabasaba kubaka ubumwe buzira amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo aho yaba iri hose. Batweretse ko batunguwe cyane n’ubwicanyi bwakorewe ahari Kiliziya ya Ntarama, ariko biyemeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu.”

Amateka yo muri uyu Murenge avuga ko Abatutsi benshi bicwaga bari barakuwe mu bindi bice by’igihugu. Hari abakurwaga mu ntara y’amajyaruguru ahahoze Byumba na Ruhengeri, bakajyanwayo ngo bicwe n’indwara ya Malaria kubera ibishanga bihari, ndetse bamwe bakibasirwa n’amasazi yo mu bwoko bwa tsetse yari menshi mu aka gace.

Abaturage biyemeje kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW i Gicumbi

Yisangize abandi
Ibitekerezo 4
  • Ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandurane nimizi yayo yose tuyitwike ikongoke!! Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu ubundi twiyubakire u Rwanda 🇷🇼 twifuza kndi turusheho gusigasira ibyagezweho twirinda ibyasenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

  • Twamagange umuntu wese ufite ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi rwose! Urubyiruko muze twiyubakire urwanda twifuza abashaka kudusubiza inyuma tubamagane rwose. Never again in Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *