Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwahinduye ikirango bya yo byari bimaze imyaka irenga 30, nyuma yo gusanga ikirango cyari gisanzwe byorohera abashobora kuyiyitirira.
Ikirango gishya cya APR FC, cyagiye hanze ku wa 16 Kamena 2025 ariko n’ubundi kiri mu mabara y’ikipe gusa ibara ry’umweru ni ryo ryiganje kurusha iry’umukara. Mu kirango cyari gisanzwe, ibara ry’umukara ni ryo ryari rifite ubwiganze.
Ikirango gisanzwe cya APR FC cyari kimaze imyaka 31, kigaragaza intare iryamye ifite umupira w’amaguru hagati mu majanja ya yo abiri y’imbere, ikaba yari mu buso bw’umukara, ariko mu gishya ifatishije umupira ijanja rimwe, ikaba mu buso bw’umweru.
Intare kandi iri mu kirango gishya bigaragara ko amajanja ya yo y’inyuma agaragara, ariko mu kirango cyari gisanzwe ntagaragara neza.
Umuzenguruko w’ikirango gishya uri mu mabara y’umukara ahagana hasi, ndetse n’umweru ahagana hejuru.
Igice cyasaga n’ipfundo hasi cyavuyeho amagambo aranga iyi kipe [UMURAVA INTSINZI] n’umwaka yavukiyeho [1993] bijya mu muzenguruko wacyo ahagana hasi mu buso bw’umukara, mu mabara y’umweru.
Izina ry’ikipe [APR FOOTBALL CLUB] ryashyizwe mu ibara ry’umweru riri mu buso bw’umukara, hejuru yaryo hakaba ubuso bw’umweru burimo imigano ibiri ijya gusa n’umuhondo.
Ubuyobozi bw’ikipe y’ngabo, buteganya kuzamurika ku mugaragaro iki kirango mu munsi wahariwe abafana, yagihinduye ku mpamvu z’uko hari abacyiganaga cyane cyane ku bagurisha amatike ku bibuga.
Ikindi kandi ni uko iki kirango kigomba kuba kimwe ku makipe yose ashamikiye kuri APR FC, cyane ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikwiriye kwita ku birango bya yo bikagira umwihariko.


UMUSEKE.RW
kbx nineza uko mbibona nukuva mubwiza tujya mubundi