Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko iyi kipe itazakomezanya n’abakinnyi batandatu barimo Victor Mbaoma na Taddeo Lwanga.
Mbere yo kwinjiza abakinnyi bashya, APR FC, yatangiye gutandukana n’abo itazakomezanya na bo. Ikipe y’Ingabo ibicishije ku rukuta rwa X, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu.
Aba barimo Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Ndayishimiye Dieudonne, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou na Pavelh Ndzila. Ubuyobozi bwa APR FC, bwabashimiye ndetse bubifuriza kuzahirwa ahandi bazakomereza akazi.
Iyi kipe iravugwamo abakinnyi bashya barimo umunyezamu, Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim bakiniraga Rayon Sports na Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC. Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro bya 2024/2025, ikipe y’Ingabo iranavugwamo abakinnyi b’abanyamahanga.





UMUSEKE.RW