Nyuma yo kuyitsindira i Kigali imikino ibiri muri Nile Conference, ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, yongeye gutsindira APR BBC muri ½ cya Basketball Africa League ihita inayishyira akadomo ku rugendo rwa yo muri iryo rushanwa riri kubera muri Afurika y’Epfo.
Uyu mukino wabaya ku wa 11 Kamena guhera Saa kumi z’amanywa za Kigali, watangiye ikipe y’Ingabo igaragaza imbaraga, ariko uko iminota yicuma imbaraga zigenda zigabanyuka binayiviramo gutsindwa uduce tubiri twa mbere yadutsinze ku manota 36-29.
Bakigaruka mu gace ka gatatu, ikipe ya APR BBC yakuyemo ikinyuranyo cy’amanota 10 yari yashyizwemo ahubwo itangira kotsa igitutu abanya-Libya. Ikipe y’Ingabo yageze aho inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 benshi mu barebye umukino batangira kwibaza ko yatsinda uyu mukino ikaba yakwerekeza ku mukino wa nyuma.
Mu kugaruka mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, abasore ba APR BBC barimo Obadiah Noel, Aliou Diarra na Youssoupha Ndoye, bakomeje kuyifasha gukomeza kugenda imbere ya Al Ahli Tripoli SC ariko ubwo hari hasigaye iminota itanu ngo umukino urangire, abanya-Libya batangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota bari batsinzwe.
Abanya-Libya babifashijwemo n’abarimo Jaylen Adams na JJ Boissy bayitsindiye kenshi amanota atatu, umukino warangiye batsinze APR BBC amanota 84-71, bahita bakora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa BAL ku nshuro ya bo ya mbere.
Ikipe ya Al Ahli Tripoli SC izahura na Petro de Luanda yo muri Angola yatsinze Al Ittihad yo mu Misiri amanota 96-74. Ikipe y’Ingabo yo izakina n’abanya-Misiri mu guhatanira umwanya wa gatatu. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizarangira ejo ku wa 13 Kamena 2025.


UMUSEKE.RW