FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya 2025/2026

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere 2025/2026 izatangira muri Kanama 2025 mu gihe iy’icyiciro cya Kabiri izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi ngengabihe igaragaza ko umwaka w’imikino mushya, uzabimburirwa n’umukino wa Super Coupe uzahuza APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona na Rayon Sports yabaye iya Kabiri. Uyu mukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa 2 Kanama uyu mwaka.

Biteganyijwe ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino, izakinwa guhera ku 15 Kanama 2025 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026. Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu bagabo, biteganyijwe rizakinwa guhera mu Ugushyingo uyu mwaka kugeza ku wa 1 Gicurasi umwaka utaha mu gihe mu bagore hatatangajwe igihe bazatangirira gukina.

Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu bagabo, biteganyijwe ko izakinwa guhera ku wa 14 Nzeri 2025 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026. Aha harimo imikino isanzwe ya shampiyona ndetse n’iya kamarampaka izatanga ikipe ebyiri zizamuka.

Icyiciro cya gatatu mu bagabo, biteganyijwe ko kizakinwa guhera ku wa 18 Ukwakira 2025 kugeza muri Mata 2026. Icyiciro cya Kabiri mu bagore biteganyijwe ko kizakinwa guhera ku wa 4 Ukwakira uyu mwaka kugeza muri Mata umwaka utaha.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, biteganyijwe ko izakinwa guhera ku wa 4 Ukwakira uyu mwaka kugeza muri Mata 2026. Imikino ibanza biteganyijwe ko izarangira ku wa 13 Ukuboza 2025 mu gihe iyo kwishyura biteganyijwe ko izatangira ku wa 10 Mutarama umwaka utaha.

Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari cy’umwaka utaha, biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 28 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2026.

FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya 2025/2026
Umwaka w’imikino 2025/2026, uzatangira muri Kanama 2025

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *