Uko Nemeyabahizi wari umuherwe i Musanze yasohowe mu nzu ye, umugore na we agafungwa

Nemeyabahizi Jean Baptiste avuga ko umugore yamwirukanye mu nzu ye (Photo Internet)
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye ubutumwa bw’abana ba Nemeyabahizi Jean Baptiste, umwe mu bari bazwi nk’abantu bakize cyane i Musanza, batabariza nyina Nyirandihano Madeleine bavuga ko afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Aba bana bavuga ko uyu mubyeyi wabo (nyina) yafungishijwe na Nemeyabahizi (se) ngo amuhora ko atemera ko bagabana imitungo yari yarasigaye ubwo bagabanywaga n’urukiko, buri wese akagira iye.
Ariko indi mitungo itaragaragaye mu igabana, Nemeyabahizi ngo akaba ashaka ko umugore we atayigiraho ijambo.
Ubwo UMUSEKE wasuraga uyu muryango (abana babo), bagaragaje ko nyina yafungishijwe na se biturutse ku makimbirane y’imitungo batigeze bagabana, bityo bo bakavuga ko arengana kuko ngo ayifiteho ijambo kandi bari bakwiye kuyigabana.
Mushikiyimana Janviere ni umwe mu baganiriye na UMUSEKE, yagize ati: ‘Gufungwa kwa Mama byavuye ku bibazo by’imanza z’imiryango, aho muzehe na mukecuru bageze igihe bagabana imitungo bari bafite, umwe akagira iye undi akagira iye.’
Akomeza avuga ko nyuma yo kugabana, amakimbirane yakomeje, gusa hakaba hari indi mitungo yari yanditse ku mwana wabo (Musaza we) itarigeze igaragazwa mu rukiko ubwo bagabanaga, ngo ari yo nyina yaregeraga kugira ngo bayigabane, ariko bikarangira atsinzwe.
Yagize ati: “Iyo mitungo ni yo ntandaro yo gufungwa kwa Mama kuko yayiregeraga ashaka ko bayigabana, agatsindwa, maze muzehe atangira kujya ayigurisha, mukecuru ayishyiraho itambamira kugira ngo idashira.”
Akomeza avuga ko nyuma, Nemeyabahizi (se) yatangiye kujya atumaho Nyirandihano (umugore we), amubwira ko naramuka adakuyeho iryo tambamira azamufungisha. Ngo babanje kumva ari ibisanzwe, ariko ngo byarangiye afunzwe.
Ati: “Yamutumyeho abadamu babiri, amubwira ko naramuka adakuyeho itambamira kuri iyo mitungo azamufungisha. Koko yarabikoze, ubu Mama aregwa ibyaha birimo gusaba ruswa no kwigomeka ku byemezo by’inkiko. Ni yo mpamvu dusaba ubutabera kuko yararenganye.”
Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugana na Nemeyabahizi ngo yumve icyo abivugaho, mu magambo macye yavuze ko atagira byinshi abivugaho, gusa abisobanura abivuye mu muzi yifashishije imyanzuro inkiko zagiye zifata ku bibazo byabo.
Uko ikibazo cyatangiye.
Nemeyabahizi yari umushoramari ukomeye mu by’inganda, kubakisha inzu n’ibindi bikorwa, byamugiraga umwe mu baherwe batunze amamiliyari menshi.
Umutungo we ngo wagiye uyoyoka kubera imicungire mibi y’izo nganda, avuga ko yaturutse kuri bamwe mu bana be bazicungaga.
Mu nyandiko ikubiyemo inshamake y’imitere y’iki kibazo, Nemeyabahizi yashyize ahagaragara igaragaza imvo n’imvano y’ibibazo afitanye n’umuryango we kugeza ubu.
Agaragaza ko kuva mu 2010,yagiranye amasezerano yo gukoresha sosiyete yari afite ya NJB, icyo gihe yari ikomeye cyane kuko ari yo yamuzamuye imugeza ku rwego rw’inganda.
Yayihaye abana be barimo Bahizi Jean Pierre, Twahirwa Jean Claude, Igabe Clarisse na Ntezimana Jean de Dieu kugira ngo bayicunge babashe kwiteza imbere, nk’uko bigaragara mu masezerano UMUSEKE ufitiye kopi.
Nyuma ngo uwitwa Twahirwa yatangiye kubyaza umusaruro iyo sosiyete akoresheje uburiganya, aho yagiye atanga sheke zitazigamiye, yinjira muri ‘Banki Lambert’, kugeza ubwo yatsindiye isoko ryo kubaka Akarere ka Bugesera, nabyo bikananirana.
Aha ngo yagiye ahimba fagitire zikanasinywa mu izina rya Nemeyabahizi, nk’uko bigaragara mu nyandiko. nyuma ngo yaje kwishyuza Akarere imirimo itarakozwe afatanyije n’abandi, ibi n’ibindi yagiye akora byashyize iyi sosiyete mu madeni arenga miliyoni magana ane.
Twahirwa ngo yahisemo gutorokera muri Uganda, ariko inzego z’umutekano ziramugarura kugeza afunzwe, akurikiranyweho ibi byaha mu rubanza rwaciwe n’urukiko rwa Gasabo mu rubanza RP 0153/15/TGI/GSBO, dufitiye kopi.
Ibi byatumye umuherwe Nemeyabahizi atangira kwinjira mu manza ziturutse ku micungire mibi y’imitungo bitewe n’abana be, aho yaregerwaga umwenda urenga miliyoni magana ane.
Nyuma, uwitwa Bahizi Jean Pierre (umuhungu wa Nemeyabahizi) nawe yaje kugirana amasezerano na se yo kumugurisha indi sosiyete yitwaga ‘White Construction Ltd’, byemejwe n’umuryango, ariko ayimugurisha ku mwenda.
Aya masezerano yo kuwa 31/12/2015 yavugaga ko mu gihe hari imitungo ikenewe kugurishwa ngo hakemurwe ibibazo, kandi atarayishyura azajya areka ikagurishwa, akanakorera ihererekanya butaka (mutation) uwaguze.
Uyu mwana nawe ngo yaje kumutenguha, ashaka kumuriganya iyi sosiyete, amurega avuga ko amasezerano Nemeyabahizi (se) afite ari amahimbano, ngo yishyuye ‘cash’, asabira se umubyara igihano cy’imyaka 7.
Nemeyabahizi yakomeje gusiragira mu manza, gusa nyuma Bahizi wamuregaga amusaba ko yamuha miliyoni 35 kugira ngo ahagarikishe izo manza zose, na sosiyete yashakaga kumuriganya ayimusubize. Umubyeyi we yemeye kuzimuha.
Ubwo bari bakiri muri izi manza zose, ngo Nyirandihano Madeleine, umugore wa Nemeyabahizi, nawe yahise arega umugabo we iby’ivanguramutungo risesuye kuko bari barasezeranye ivangamutungo risesuye.
Amakuru avuga ko uko kuregera ivanguramutungo byari bigamije ko imitungo izajya kuri Nyirandihano, ariyo izarengera umuryango, mu gihe iyanditse kuri Nemeyabahizi izaba yarashiriye mu manza yashyizwemo n’abana be.
Nyirandihano ubwo yaregeraga iri vanguramutungo mu rubanza RC 00445/2019/TB/MUH, rwemeje ko imitungo 12 yari yagaragarijwe Urukiko, muri yo, Nyirandihano yihitiyemo imuhereraho, indi irindwi isigaye iherera kuri Nemeyabahizi.
Bivugwa ko Nemeyabahizi yatwaye imitungo ifite agaciro ka miliyoni 40, mu gihe Nyirandihano iyo yatwaye, irimo n’urugo rwa Nemeyabahizi yari afite, byose byari bifite agaciro karenga miliyoni 500.
Nyuma, Nyirandihano yaje kongera kuregera Urukiko ko imitungo yasigaye nyuma y’uko bagabanye nayo, irimo iyari yanditse ku mwana wabo, nayo igaragazwa bakayigabana bakaringaniza.
Urukiko rwasuzumye ibyo Nyirandihano yaregeraga, kandi byaragaragaraga ko Nemeyabahizi agikomeje gusiragira mu manza, ari nako hari izo yatsindwaga bagateza imitungo ye.
Hanzuwe ko imitungo itaragaragaye muri 12 bagabanye iherera kuri Nemeyabahizi, yahomba kubera izo manza ntagire icyo asaba Nyirandihano (umugore we) yakunguka, umugore nawe ntabirebe.
Ibi byemejwe mu rubanza RCA 0082/2020/TGI/MUS, rwamwimye ishingiro rushingiye ku byo rwasobanuye mu gika cya 28 havuga ko iyo mitungo ari iya Nemeyabahizi; no mu rubanza RC 00025/2025/TGI/MUS, narwo rwanzuye ibyo rushingiye ku byanditse mu gika cya 22 cy’uru rubanza.
Nk’uko inyandiko Nemeyabahizi yashyize hanze ibigaragaza, ngo Nyirandihano yakomeje kwigomeka ku byemezo by’inkiko, akomeza gutambamira imitungo yaherejwe kuri Nemeyabahizi, aho iyo mitungo yagurishwaga hatabagaho ‘mutation’ bitewe n’uko Nyirandihano yari yarayitambamiye, yirengagije imyanzuro y’inkiko.
Ibi kandi ngo byakurikiwe n’uko uyu Nyirandihano yajyaga aca ruhinganyuma, akajya kwaka amafaranga ababaga baraguze na Nemeyabahizi kugira ngo abemerere gukoresha ‘mutation’; bakayamuha. Ngo ari naho yarezwe kwaka indonke kugira ngo bahindurizwe ibyangombwa by’ubutaka.
Kugeza ubu, Nyirandihano ari mu maboko y’ubugenzacyaha, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwaka indonke no kwigomeka ku byemezo by’inkiko. Iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Gusa, Nyirandihano yatandukanye na Nemeyabahizi, aho muri raporo yakozwe n’umudugudu bari batuyemo, uyu mugabo yirukanwe mu nzu. Kugeza ubu, uyu Nemeyabahizi akaba yarahawe icumbi n’itorero asengeramo.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *